Abanyarwanda baba hanze bakuriweho sitati y’ubuhunzi bagiye kuba aba nde?

Kimwe n’abandi babarizwa hirya no hino ku isi, kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Mutarama 2018, Abanyarwanda b’impunzi bari mu gihugu cya Congo-Brazzaville batakaje sitati y’ubuhunzi imbere y’amategeko.

Impunzi z’Abanywaranda baba muri Congo Brazaville barenga ibihumbi icyenda nkuko BBC dukesha iyi nkuru babivuga.

Uretse inkambi ya Kintele ibamo abantu 609, abasigaye baba hirya no mu gihugu bakora imirimo itandukanye yo kwibeshaho irimo n’ubuhinzi.
Abatagera ku ijana ni bo bonyine bahawe uruhushya rwo gukomeza kuba mu gihugu cya Congo Brazaville nk’impunzi mu gihe kingana n’imyaka itatu.
Abandi bose ubu nta kibaranga bafite kuva itariki ya mbere uku kwezi kwa mbere igeze ari nayo sitati y’ubuhunzi yarangiriyeho.

Kuri ubu aba banyarwanda bategereje imyanzuro Leta ya Congo izafata kuri iyi ngingo.

Umwe mu banyarwanda baba muri Congo Brazaville yagize ati “Iyi leta yatwakiriye neza cyane muri iyi myaka 20 ishize. Dufite icyizere ko nta kintu kibi izadukorera’’.
Abanyarwanda bari bafite guhitamo gutaha mu Rwanda ku bushake bwabo, kuba muri Congo nk’Abanyamahanga b’Abanyarwanda bafite Passeport y’u Rwanda cyangwa gusaba uruhushya rwo gukomeza kuba hano nk’impunzi, Aloys Bayingana.

Aloys Bayingana yakomeje agira ati “Abagera kuri 11 bonyine nibo bemeye gutaha, batandatu na bo bemera kuba hano bafise passeport y’u Rwanda”.

Abasigaye bifuza ko Leta ya Congo ibemerera kuguma kuba hano itabanje kubasaba ko bafata Passport y’u Rwanda.

Leta ya Congo ntacyo iratangaza kuri iyi ngingo.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo