ADEPR: yajuririye ikemezo cyo kugira abere ‘abo ivuga ko bayisahuye

Uyu munsi byari biteganyijwe ko urubanza rw’Abayobozi ba ADEPR ruburanishwa mu bujurire kuko Itorero rya ADEPR ryajuririye ikemezo cy’Umucamanza kigira abere bamwe mu bari abayobozi bayo, muri 12 abagera kuri batanu bahamwe n’ibyaha, naho barindwi bagirwa abere barimo n’uwari Umushumba Mukuru, Bishop Sibomana Jean.

Ari ADEPR yarajuriye n’abo irega batanu bahamijwe ibyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo barajurira

Abakatiwe ibihano birimo igifungo uko ari batanu na bo barajuriye, n’Ubushinjacyaha bujuririra imikirize y’Urubanza.

Urubanza rwari kuba saa mbiri za mu gitindo, byageze saa yine Umwanditsi w’Urukiko abwira abari bitabye iburanisha ko ritakibaye kuko Umucamanza ufite Dosiye ari mu mahugurwa.

Me Bayingana Janvier wunganira Bishop Thomas Rwagasana yabwiye Umuseke ko ADEPR iri kuburana ‘urwa ndanze’.

Ati “Umukiliya wange yagizwe umwere n’Urukiko sinzi icyo bariya bagabo bamushakaho.”

Yavuze ko biteguye kuburana kugeza urubanza rupfundikiwe. Umuseke wabonye Copi Itorero rya ADEPR ryandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rimusaba ko urubanza bajuriyemo rwaburanishwa n’inteko irenze Umucamanza umwe, bitewe n’uko urubanza ruregwamo abantu benshi, kandi baregwa kunyereza umutungo w’Itorero.

Kwakira no gukoresha inyandiko mbimbano yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu n’Ubufatanyacyaha muri ibi byaha, ni byo byaha bose baregwa abari muri iyi dosiye.

Abaregwa bose baburana badafunze. Batawe muri yombi muri 2017 baza kurekurwa n’Urukiko kubera impamvu zitandukanye. Bakurikiranyweho kunyereza asaga miliyari 2.5Frw.

ADEPR yigeze kwandikira Umushinjacyaha Mukuru isaba ko Umushinjacyaha mu rubanza avanwamo kuko yashinjuraga abaregwa.

Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 18/06/2019 saa mbiri za mu gitondo.

Muri uru rubanza ADEPR irega abahoze ari Abayobozi bayo 12 barimo Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tomas Rwagasana wari umwungirije aba bombi bagizwe abere tariki ya 14/12/2018 n’Urugereko rwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruburanisha imanza zimunga ubukungu bw’igihugu.

Umucamanza yari yategetse ko muri 12 baregwa na ADEPR, barindwi (7) bagizwe abare naho batanu bagahamwa n’ibyaha.

Icyo gihe Me Nsabimana Cypien uburanira ADEPR yatangarije Umuseke ko batanyuzwe n’ikemezo cy’Umucamanza, avuga ko bahita bajurira.

Yabwiye Umuseke ko batunguwe n’uko Umucamanza agize abere abagize uruhare mu kunyereza umutungo wa ADEPR.

Uru rubanza bigaragara ko ruzatinda kurangira kubera umubare w’abantu baruregwamo n’impaka nyinshi zikunda kugaragara mu gihe k’iburana.

Abaregwa ni

1.Bishop Sibomana Jean ( wahoze ari umuvugize wa ADEPR )
2.Bishop Thomas Rwagasana ( wahoze amwungirije )
3.Mutuyemariya Christine ( wahoze ari umubitsi wa ADEPR )
4.Sebagabo Muyehe Leonard ( wahoze ari umunyamabanga wa ADEPR )
5.Niyitanga Salton ( wahoze ashinzwe ivugabutumwa muri ADER )
6.Gasana Valens
7.Sindayigaya Theophile
8.Beninka Bertin
9.Nzabirinda Tharcisse
10.Twizeyimana Emmanuel
11.Mukabera Mediatrice
12.Mukakamari Lynea

JPEG - 51.8 kb

Yaba Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana wari umwungirije bombi bagizwe abere ku byaha baregwa, ADEPR ntiyanyurwa irajurira
Source umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo