Sankara wigambaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda yeretswe itangazamakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ibinyamakuru byinshi byari biteraniye ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura kugira ngo byirebere imbonankubone Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ wumvikanye yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko mu bitero byo muri Nyungwe.

Icyakora ubwo abanyamakuru bari bageze kuri RIB, babwiwe ko Nsabimana atari buvugane n’itangazamakuru ko ahubwo umwunganizi we mu mategeko ari we uri bumuvugire.

Ubwo yerekwaga abanyamakuru Sankara yari yambaye ishati y’amaboko magufi irimo ibara ry’ubururu, atwawe n’abapolisi babiri.

Inkuru y’ifatwa rya Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ yasakaye ku wa 30 Mata 2019, amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Icyo gihe kandi yatangajwe ko uyu Sankara ari mu maboko ya RIB, ko ariyo imufunze.

Nsabimana Callixte yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018 n’icya Kitabi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nirwo rumaze iminsi rufunze Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara, rumukoraho iperereza ku byaha aregwa.

Uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Umwuganizi we mu mategeko Moise Nkundabarashi yavuze ko umukiriya we afunzwe mu buryo bukurikije amategeko kandi uyu munsi yahisemo kutavuga.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko uko Sankara yafashwe n’aho yafatiwe bigikorwaho n’Ubugenzacyaha bikazamenyekana mu rubanza rwe.

Gusa yemeje ko yafashwe ku itariki ya 13 y’ukwezi gushize kwa kane. Yemeje na we ko uregwa ari we wahisemo kutagira icyo avuga hakavuga umwunganizi we.

Abanyamakuru babajije Ubugenzacyaha impamvu Sankara yatinze kugaragazwa, maze basubiza ko ibyaha by’iterabwoba bifite uburyo bikurikiranwa, ko ari yo mpamvu bifite itegeko ryihariye.

Iri tegeko ngo riha uburenganzira umugenzacyaha kutarenza iminsi 15 ishobora kongerwa ntirenge 90 ategura inyandiko-mvugo y’uregwa yo guha ubushinjacyaha.

Sankara yerekanywe mu gihe cy’iminota micye cyane kandi yagaragaraga nk’ufite imbaraga z’umubiri kandi yananyuzagamo akamwenyura.

Icyo wamenya kuri Nsabimana Callixte wumvikanye yiyita ‘Sankara’ ni uko yarangije amashuri yisumbuye akajya kwiga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), mu mwaka wa 2008 yirukanywe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Kane mu ishami ry’amategeko.
Nyuma yo kwitabaza inzego zitandukanye, Sankara yarangirije amasomo muri ULK.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo