Gakenke : Abavuzi Gakondo bahangayikishijwe n’imiti iri gucika mu Rwanda

Mu gikorwa k’ibarura ry’abavuzi Gakondo bakorera mu Rwanda kirikubera mu turere tugize u Rwanda, bimwe mu bibazo bibahangayikishije harimo imwe mu miti gakondo igenda icika buhoro buhora bakaba basabwa kugira imirima muri buri karere kugirango bakomeze basigasire ubuvuzi bwa Kinyarwanda, mu karere ka Gakenke Abavuzi baho bahangayikishijwe n’uko imiti iri kugenda icika bakaba bakangurirwa kuyisigasira.

Kugeza ubu, ubuvuzi bwa kinyarwanda bwunganira ubwa kizungu, kuko iyo umurwayi agiye kwa muganga bakamuburamo indwara rimwe na rimwe abaganga bakamunanirwa bikagera ubwo bamwohereza murugo ngo ategereze gupfa abavuzi ba kinyarwanda iyo babavuye bamwe muri bo barakira, kuri ubu ntabwo ubuvuzi bwa Kinyarwanda ntiburatera imbere kubera ukuntu abagiye babuyobora ntahantu babugejeje kuko rimwe na rimwe imisanzu yatangwaga n’abavuzi ntiyakoraga icyo bayitangiye.

Ubwo abayobozi barimo Perezida wa Abavuzi Gakondo mu Rwanda yageraga mu karere ba Gakenke yakiriye ibibazo byishyi birimo ikendera ry’imiti gakondo, ibi bikaba byatunye anabasaba kugira igice kimwe bahingamo iyo miti kugirango babashe gusigasira imiti itarakendera burundu.

Yagize ati, “ imiti tuvurisha imwe nimwe iragenda icika buhoro buhoro birasaba ko tuyisigasira dutera iyindi ibi nibyo byatunye tunasura uyu muvuzi Gakondo wahinze hegitari 3 z’igikakarubamba mu rwego rwo gusigasira ubuvuzi Gakondo n’imiti .

Nizigiyimana Daniel umuvuzi Gakondo ukorere mu karere ka Gakenke afite hegitari 3 yahinzeho igikakarubamba akaba yaragihinze mu rwego rwo gushaka gusigasira ubuvuzi gakondo aganira n’umubavu.com yavuze ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yabakanguriye guhinga ibimera.

Yagize ati, "Ibi bihingwa na bihinze mu rwego rwo kwigira no guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) igikakarubamba twakibonyemo umumaro kuko kivura ingwara z’uruhu nk’uruheri cyangwa se ise noneho igikakarubamba kikavamo amavuta avura izo ndwara ni muri urwo rwego rero nateguye umushinga mwiza wo guhinga igikakarubamba kandi k’ubuso bunini mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ngo natwe tugaragaremo kuko twari tumenyereye ko akenshi biva za Uganda biva hanze y’igihugu cyacu nyamara mu Rwanda twabyihingira, niyo mpamvu nakoze uyu mushinga wo guhinda igikakarubamba."

Kanda hano wumve ikiganiro yagiranye n’umubavu.com

Abavuzi Gakondo bari bitabiriye ari benshi baje kumva ubutumwa bagenewe n’umuyobozi wabo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo