Gasabo:Umugabo yatemaguye umugore we arahunga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena umugabo witwa Rutaganira Robert wo mu murenge Rusororo Akagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gisharara yazindutse ajya kugura umuhoro mushya , atemagura umugore we akiva muri ‘douche’ arangije aracika azi ko amwishe.

Uyu mugabo atwara taxi voiture i Kanombe, umugore agakora ku bitaro bya gisirikare i Kanombe. Umugore yatemwe akiva mu bwogero akenyeye ‘essuie-mains’ gusa.

Rutaganira ngo umuhoro yatemesheje umugore we ni mushya, biravugwa ko yawuguze mu gitondo. Yatemye umugore we amuca igufa ry’umusaya, amutema ku ijosi, amutema amagufa y’akaboko yombi aracika, amutema no mu rubavu ahunga azi ko yamwishe.
Ku bw’amahirwe umugore yajyanywe kwa muganga agihumeka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yabwiye Umuseke ubu bugizi bwa nabi bwakozwe muri iki gitondo kandi bari gushakisha uyu Rutaganira wahise ahunga.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utifuje gutangazwa yavuze ko uyu mugore batemye akaboko ko kacitse neza hagasigara inyama nto (tissues) zifatanye gusa, kandi yakomeretse cyane mu rubavu no mu musaya.

Uyu muturanyi wabo avuga ko uyu ari umuryango ubusanzwe wifashije kandi ngo nta kintu bazi cyagaragarazaga ko umugabo ashobora kugirira nabi umugore we.

Uyu muturanyi wabo ati “Twabonaga basohoka mu modoka nta kibazo, ntitwari tuzi ibibera mu rugo imbere ko bashobora no gutemana, twatunguwe kandi tubabazwa cyane no kubona ibyabaye.”

Uyu mugabo Rutaganira na Kubwimana umugore we bafitanye abana umunani barimo n’uwiga muri Kaminuza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo