ADEPR: Perezida wa CA n’umwungirije basimbujwe Manda itarangiye

Inama idasanzwe ya CA(Conseil d’Aminstration ) yateranye kuri uyu wagatanu yasimbuje Perezida na Vice prezida bayoboraga inama y’ubutegetsi muri ADEPR, aho bivugwa ko haba hari amakuru yasohotse adasinye yarosohowe na bamwe muri aba bayobozi bari bakuriye inama y’ubutegetsi.

Itorero rya ADEPR ururembo rw’Uganda rimaze iminsi rifite ibibazo, aho bamwe mu bayobozi baryo bashimutswe n’ Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), amakuru agera ku mubavu avuga ko aba bayobozi bahagaritswe haba hari amakuru yagiye hanze aribo babigizemo uruhare n’ubwo ntagihamya kuko izi nyandiko bivugwa ko zagiye hanze zifitenye isana n’amakuru yo mu Bugande avugwa kubayobozi ba ADEPR muri Uganda, akaba aribyo byatumye bamburwa izi nshingano ariko ngo ntibakuweho ikizere burundu kuko basigaranye inshingano zo kuba abajyanama muri CA(Conseil d’Aminstration ).

Umwe mubaduhaye amakuru ariko tutari buze kuvuga ku bwimpamvu z’umutekano we, yabwiye umubavu.com ko aya makuru ari yo ariko atubwira ko hari amakuru yagiye hanze bakaba barabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi nubwo ngo batabyemera ariko, avuga ko ngo batigeze babakuraho ikizere.

Yagize ati, “hari amakuru yagiye hanze babigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi nubwo batabyemera ko aribo bayatanze nubwo izo nyandiko zagiye hanze zidasinye [ ] ubusanzwe baba bafite manda y’imyaka itatu ariko bari bamaze umwaka bagiyeho”.

Yakomeje avuga ko nubwo bashyizeho abandi ariko nabo bakomeza kuba abajyanama kugeza igihe aba bashyinzweho by’agateganyo bazemezwa n’inteko rusange, ubusanzwe abagize CA(Conseil d’Aminstration ) iginzwe na nyobozi ya ADEPR iginzwe n’abantu batanu, abayobozi bayoboye indembo(intara) zose uko ari 5 hamwe n’impuguke z’iri torero, bose babumbiye mucyo bise CA(Conseil d’Aminstration ) y’itorero rya ADEPR akaba ari 17.

Kayigamba Callixte wasimbujwe avugana n’umubavu.com kumurongo wa telephone yatubwiye ko ari mubukwe ariko atwemerera ko azagira icyo babivugaho, natwe tumwemerera ko tuzabigeza ku basomyi bu umubavu.com.

Aba ba bayobozi ubusanzwe batorwa na nyobozi ya ADEPR bakabatora nk’impuguke bagirango babafashe hanyuma muri bo nibo bitoramo perezida n’umwungirije Vice prezida muri aba nta mupasiteri uba arimo.

Mukaruzage Auréa weguye ku kuba Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya ADEPR icyo gihe yasimbuwe na Kayigamba Callixte nawe wasimbuwe na Kwizera Simeo wabatowe byagateganyo.
@umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Umukunzi Kuya 20-05-2019

Ntagitangaje kirimo ADEPR yabaye iyabo bagabo.CEA barayiyobora ariyo yakabayoboye kuvuga ibyo badashaka ntiwakorana nabo.