Nyuma y’imyaka 19 yarabuze urubyaro ubu arashimira Imana bikomeye

Ni umugore witwa Chichi Arinze Oziegbe (amazina akoresha kuri Facebook ye), wagaragaje ko afite ibyishimo bikomeye atabona uko nawe ubwe abisobanura kubera kwibaruka umwana we w’imfura nawe agaheka nyuma y’imyaka 19 yose yari yarabuze urubyaro nkuko yabigaragaje kuri Facebook ye asaba abantu kwishimana nawe muri ibi byishimo.

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu butumwa yanditse kuri Facebook, yasize amafoto agaragaza ubwo yari atwite imfura ye, ari mu bitaro ndetse n’amafoto agaragaza umwana we yibarutse.

Chichi Arinze Oziegbe arashimira Imana bikomeye asaba abakunzi be kuri Facebook ndetse n’inshuti ze bose kumufasha muri ibyo byishimo nyuma y’igihe kinini ari mu gahinda.

Yandika kuri Facebook ye mu nyuguti nkuru, Chichi Arinze Oziegbe yagize ati “ndabasabye mwese kuza kwishimana natwe tunashimira Imana ku mugisha ukomeye w’umwana iduhaye nyuma y’imyaka 19 dushyingiwe”.
Uyu mubyeyi avuga ko yari amaze imyaka 19 atarabona akana kuva ashyingiwe nyamara amakuru akavuga ko hari undi mubyeyi abaganga bari barabwiye ko kubyara kwe bidashoboka bavuga ko adafite intanga zihagije zimwemerera kuba umubyeyi nyamara nyuma Imana ikamukorera ibitangaza kuri ubu nawe akaba afite abana bane (4). Uyu nawe yari yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana bikomeye yamuhaye guheka nk’abandi babyeyi.

Aya ni amafoto atandukanye ya Chichi Arinze Oziegbe mu bihe bitandukanye guhera atwite kugeza nawe yibarutse

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo