Nubona umugore urangwa n’izi ngeso uzaryame usinzire ndetse ugereke akaguru ku kandi uzaba waraguye ahashashe

Kimwe mu bintu bikunze gutesha umutwe abagabo, ni abagore badatuza ngo bicare hamwe bubake urugo, ugasanga bashishikajwe no guca inyuma abagabo babo, gusa hari bamwe bafite umutima usanga bakunda byimazeyo iterambere ry’urugo rwabo. Nk’uko Umubavu.com .com tudahwema kubagezaho inkuru z’urukundo zo kubaka, dore bimwe bizakwereka ko umugore wawe atahirahira aguca inyuma.

1. Yumva agukumbuye buri kanya akanabikwereka

Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye, umunsi umwe adahari akumva wamubererye igihe kirekire cyane.

2. Ahora ashaka udushya yagukorera

Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya amukorera kugira ngo arusheho kumukunda no kumushimisha.

3. Agukunda ukenNye cyangwa ukize

Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo, ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.

4. Agushyigikira mu byo utekereza byose

Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikazjwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere rirushijeho iryo bariho.

5. Akuremamo icyizere

Umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu niyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugira ngo amushimishe, kubaha umuryango wawe n’abo azi ko muri inshuti,…
Hari ibimenyetso byinshi byaguhamiriza ko umugore wawe akuzirikana kandi agukunda gusa ibi tuvuze haruguru ni iby’ingenzi.

Mu gihe waramuka ubonye ibi tukubwiye ku mugore wawe cyangwa uzashaka, uzaryame usinzire, ugereke akaguru ku kandi kuko uzaba waraguye ahashashe ariko utibagiwe gushimira Imana yamuguhaye kandi unazirikana ko nawe hari ibyo ukwiriye kumukorera kugira ngo mwembi mukomeze kwibera muri paradizo ntoya y’urukundo rwanyu.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
samuel niyomugabo Kuya 7-08-2020

thenk you god bless you

Rukundo Kuya 16-04-2019

Ndatangaye Gusa Kandi Nzajya Nibanda Kugusoma Izinkuru Zubaka Murakoze Cyane.

-xxxx- Kuya 6-02-2018

Murakoze