Ibintu ukwiriye kwirinda mu gihe witegura gushinga urugo

Abahanga mu by’imibanire bavuga ko nubwo umuntu yaba yitegura gushinga urugo rwe yambikana impeta n’uwo yihebeye, hari byinshi aba akwiriye guhindura mu myitwarire yae kugirango arusheho kugenda yigarurira umutima w’umukunzi we wose. Uko urukundo rw’abagiye kwambikana impeta rugenda rukura niko bagenda barushaho kumenyerana buri umwe akagenda amenya ingeso undi afite ari nako bagenda bafashanya kuba bahindura zimwe muri izo ngeso zishobora kuzabasenyera urwabo.

Nk’uko abahanga mu by’imibanire babivuga, ngo iyo umuntu yegereje igihe cyo gusezerana n’uwo akunda hari ibintu byinshi aba agomba kureka mbere y’uko arushinga kugira ngo bitazica umubano we n’umukunzi we yihebeye.

1. Kwirinda ikintu cyose cyatuma uca inyuma uwo mugiye gushakana

Buri gihe ugomba guhora wibuka ko uri hafi gusezerana, ibi bikagufasha kwirinda kuba wahura n’umuntu mudahuje igitsina muri ahantu h’ibanga kuko bishobora kuba byakugusha mu busambanyi ugatangira guca inyuma uwo mukundana kandi mutarabana. Rero ugomba kubireka ahubwo ukarushaho guha umwanya uwo mugiye kurushinga.

2. Kudatekereza ko uri umuyobozi igihe uri kumwe n’umukunzi wawe

Iyo uri hafi kurushinga haba hakiri itandukaniro no kuba wararangije kubana n’uwo ukunda. Wigerageza gutegeka umukunzi wawe ngo ukomeze kumugaragariza ko nta kintu yafataho umwanzuro igihe muri kumwe. Ibi si byiza kuko bimuca intege akumva ko ari umunyantege nke. Gerageza ugaragaze ko muri ku rugero rumwe mu byo mukora byose.

3. Kutumva amabwire

Iyi ni inama ikomeye ugirwa kuko akenshi haba hari benshi batifuza ko wabana n’umukunzi wawe. Ugomba rero gushyiramo ugushishoza kuko haba inshuti zawe, ndetse n’abandi benshi bazajya bakugira inama ariko siko bose bazaba bakwifuriza ibyiza. Menya gufata imyanzuro ku byo wemera ndetse n’ibyo uhakana.

4. Kutamena amabanga y’urukundo rwawe

Buri gihe hagomba kuba hari amabanga hagati yanyu ajyanye n’urukundo. Igihe uri hafi gusezerana rero irinde kuba wagenda ubwira inshuti zawe ibyo uba waganiriye n’umukunzi wawe. Akenshi uzasanga abantu bifuza kumenya ibyanyu ariko si ngombwa ko ubibabwiraho.

5. Kwirinda ikintu cyose cyagabanya igipimo urukundo rwanyu ruriho

Ntabwo ari byiza kwiyumvisha ko kuba mwaramaze kwemeranya kubana bihagije, ngo maze ugende witurize kuko ibingibi byatuma urukundo rwanyu rusubira inyuma bikaba byakurizaho no kuba rwazima burundu. Inama ugirwa ahangaha ni ukurushaho gukunda no kwita ku wo mugiye kurushinga kuko aribyo bizatuma mubana mu munezero.

6. Kugendera kure ibitekerezo byo gukeka cyane

Gushaka gukekera umuntu ni kimwe mu bintu byakwangiza umubano wanyu. Gira umuco wo kubaza uwo mugiye kubana kuri buri kintu wumva urimo gushidikanyaho, umubaze wimenyere ukuri bitabaye ngombwa ko utangira kwihimbira ukeka ibishobora kuba bihabanye n’ukuri.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo