Ibintu byagufasha kubaho mu buzima bw’urukundo nk’uri muri paradizo

Muri iki gihe usanga umuco wo kubana nabi hagati y’abantu n’abandi usa nk’uwamaze gushinga imizi nyamara bidakwiriye cyane ko icyakabaye kiza kurushaho abantu bose bakagombye kubana neza muri paradizo mu minsi mikeya Imana yabahaye kubaho kuri iyi si.

Abahanga mu by’imibanire hagati y’abantu n’abandi bavuga ko muri iyi minsi ibintu byagiye bihindura isura cyane cyane mu buryo bw’imibanire aho usanga hari umuntu adashobora kumara igihe kingana n’ukwezi kumwe abaniye mugenzi we cyangwa inshuti ye neza. Kubanira umuntu nabi birashoboka ko atari uko umwanze ahubwo ni bya bibazo bya buri munsi bituma habaho kutumvikana ku bintu runaka bigakurura umwuka mubi hagati y’abari bibaniye neza.

Ibi byatumye aba bahanga mu mibanire bagaruka ku rukundo rwo hambere abantu benshi bemeza ko rwari ntamakemwa ibituma buri wese yibaza aho rwagiye n’ikibura kugira ngo rugaruke mu muryango mugari w’abatuye isi maze bongere kubaho mu muryango utagira ishyari n’amahari.

Nkuko Global Publishers babyandika, umwe mu bakobwa witwa Sasha, yabandikiye asaba ubufasha bw’inama avuga ko uko bukeye n’uko bwije ahora mu ntonganye n’umukunzi we. Yavuze ko aho bigeze yumva yatakaje kongera kuryoherwa n’urukundo bituma y’iyo agiye kubonana nawe ahita atekereza ibibazo gusa.

Sasha yagize ati byatumye mfata icyemezo cyo kutongera kubonana n’umukunzi wange yewe twanabonana simuvugishe nirinda ibibazo. Ikimpesha amahoro ni ukuba ndi jyenyine kuruta kuba ndi kumwe nawe. Ndi kwibaza niba ndekana nawe cyangwa dukomezanya nibyo byatumye nsaba ubufasha n’inama zanyu”.

Mu kugira inama uyu mukobwa, si uko ari we wenyine ufite ikibazo mu rukundo rw’iki gihe abenshi badasiba kuvuga ko rwakonje ahubwo ni ukugira ngo dukomeze gushakira hamwe icyagarura ubumwe n’urukundo mu batuye isi bose , ni cyo cyatumye kandi izi nama zifatwa nk’izigiriwe buri muntu wese wifuza kubaka urukundo rwe rugakomera.

Izi ni zimwe mu nama zafasha umuntu wese kubaka urukundo rwe rukamubera nko kuba muri Paradizo:

1. Kubitekerezaho mbere yo kugira umukunzi

Mbere yuko umuntu wese atekereza kugira umukunzi ni ibintu bisaba gufatirwa umwanya akareba ko abifitiye umwanya n’ubushobozi mu buryo bwosse asabwa cyane cyane bitewe n’inshuti agiye gukomezanya nayo ubuzima. Ntabwo ari ikintu gihubukirwa ahubwo bisaba gufata icyemezo wiyemeje. Ntugomba gushiduka kuko ubonye nka mugenzi wawe mugendana agutanze kugira umukunzi kandi wenda we yarabifatiye umwanya uhagije. Nawe icara ubutekerezeho bihagije unabifateho icyemezo cya kigabo.

2. Kuganira bihagije n’inshuti yawe

Burya ngo ibintu byose cyane cyane ibibazo ngo bibonerwa ibisubizo mu nzira y’ibiganiro. No mu rukundo rero kuganira bihagije n’umukunzi wawe biba bikenewe kugira ngo ibitagenda neza bibonerwe umuti kandi niba binagenda neza bituma murushaho gushakira hamwe icyakomeza gutuma urukundo rwanyu rutera imbere umunsi ku wundi.

3. Kubahana n’umukunzi wawe muri byose

Mu mpande zose hari abantu usanga bashaka gufata abakunzi babo uko bishakiye kandi nyamara ari ab’igiciro gikomeye. Iyi niyo nama ikomeye cyane umuntu yavuga ko yenda kuruta izindi kuko mu gihe hagati y’abakundana habuzemo kubahana, urukundo ntaho ruba rujya. Iyo umuntu yubashye umukunzi we bituma yirinda ikintu cyose kibi cyamusebya cyane ko umwe iyo asebye n’undi aba asebye.

4. Kwihanganirana muri byose

Hatitawe ko buri muntu agira imico ye bitewe n’aho yarerewe n’umuco yahawe n’abo akomokaho, niba ufite umukunzi kandi wifuza ko wiberaho nk’uri muri paradizo, utegetswe kwihanganira umukunzi wawe mu bintu byose. Birashoboka ko wabona umukunzi wawe akoze ikintu ntikikunyure ariko urihangana ukamugira inama y’uburyo yari bugenze.

5. Kwigana mu mico yanyu

Kugira ngo ugere ku rukundo nyarwo n’umukunzi wawe, bisaba ko mwese muba muziranye mu buryo bwose. Umwe akamenya ibyo mmugenzi we yanga n’undi gutyo kugira ngo buri wese azage amenya uko yirinda icyababaza uwo yihebeye mu buzima bwe.

6. Gukorera umukunzi wawe agashya umutunguye

Mu buzima bw’urukundo biba byiza iyo utunguye umukunzi wawe ukamukorera ikintu kidasanzwe kuko nabyo bituma yongera ikizere akugirira. Bituma kandi n’urukundo rwanyu rugera ku yindi ntera. Nta mpamvu yo guhora mu bihe bimwe mugomba kujya mugira udushya.

Umukunzi wawe n’umukorera ibi ukabona ni biti bibisi, uzamenye ko uwo atari uwo gukundwa nawe binagushobokeye wanakuramo akarenge zikigendwa.

Izi nama tubagira ku Umubavu.com ziba zigamije kugira ngo turusheho kubaka umuryango mugari nyarwanda ndetse no hanze yacu hose cyane ko ubu butumwa busomwa n’abantu batandukanye bo mu bihugu bitandukanye. Bityo rero birashoboka ko nawe hari inama wakumva yafasha abandi mu buzima bw’urukundo niyo mpamvu twabashyiriyeho ahagenewe ibitekerezo byanyu kugira ngo bige bisangizwa abandi birusheho kububaka kandi natwe bikatunyura.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Munezero Cedric Kuya 1-01-2019

Andika Igitekerezo Hanno

AIMABLE Kuya 21-11-2018

MURAKOZE.URU NI URUBUGA RUTANGA INAMA KABISA.