Hatahuwe impamvu ituma bamwe mu bagabo b’iki gihe bikundira indaya

Iki ni igihe abantu benshi bemeza ko kigoye kandi gikomeye cyane cyane ku bubatse ingo kuko usanga bigendanye n’icyitwa iterambere rigenda rizana byinshi bityo ugasanga hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugabo aca inyuma umugore we yaba yabigizemo uruhare cyangwa ntarwo yabigizemo nubwo rimwe na rimwe hari igihe bishobora no guturuka ku mugore ariko nawe ubwe atabizi mu gihe umugabo we atabimubwiye.

Umubavu.com twabashakiye zimwe muri izi mpamvu zikurikira :

1. Kuba umugore atuzuza neza inshingano ze

Iyo umugore atangiye kugabanya kwita ku mugabo we aho baba bamaze kubyara ugasanga umwanya munini arawuharira abana ntabone igihe cyo kwita ku mugabo uko bikwiye,icyo gihe umugabo usanga yifatiye izindi nzira akajya gushaka uwo kumwitaho birenze. Kuko aba yumva rwa rukundo yahabwaga rwaragabanutse ndetse agatangira kumva atishimiye kuba mu rugo rwe.

2. Umugore utigirira isuku

Abagore benshi hari igihe bamara gushaka bakumva kwiyitaho birangiriye aho kuburyo usanga no gukaraba atakibikozwa ,akaba yamara n’icyumweru atikoza amazi ku mubiri,bityo isuku akaba atandukanye nayo kandi nta mugabo n’umwe ujya wishimira umugore utagira isuku ku mubiri we.

3. Umugabo afite abandi bagore bamugendaho

Iyo umugabo afite umugore cyangwa umukobwa umugendaho ntabwo bijya bimworohera kwihangana iyo uwo muntu yamwiziritseho.Ibi bikaba nabyo byamutera kguica inyuma umugore agateshuka ku isezerano aba yaragiranye n’umugore.

4. Kuba atarigeze akunda umugore we bya nyabyo

Iyo umugabo adakunda umugore we uko bikwiye nta kintu na kimwe abayitayeho no kumuca inyuma ,aba yumva ntacyo bitwaye kuko nta rukundo aba afite ngo umutima we umucire urubanza. Burya hari abagabo benshi bashinga ingo ariko badakunda abagore babo bitewe n’impamvu zitandukanye ,nk’iyo byamugwiririye akamutera inda ariko atamukundaga, akamutwara kugira ngo abone umwana gusa nta rundi rukundo.

5. Ingeso

Hari igihe umugabo aba nta kintu yabuze iwe mu rugo, ibintu byose bihari, umugore amufata neza yemwe no mu mibonano mpuzabitsina bigenda neza ariko ugasanga rimwe na rimwe atanyurwa n’ibyo umugore amukorera ahubwo ugasanga afite umutima wo kumuca inyuma no gushaka guheheta mu bandi bagore.

Ibi byose ntibikwiye kuba impamvu cyangwa inzitwazo zo guca inyuma umugore wawe kuko nk’uko bibabaza umugabo iyo amenye ko umugore amuca inyuma ntibinakwiye ko nawe yabikorera umugore bene ako kagene.

Alice UMWALI/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo