U Buhinde: Umuco wo gufata ku ngufu abagore/abakobwa ukomeje gushinga imizi

Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cy’u Buhinde rwemeje ko umugabo uzagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore utarageza imyaka 18 bizafatwa nk’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Iki cyemezo kije gihindura irindi tegeko ryariho ryemereraga umugabo kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore utarageza kuri iyi myaka igihe bashyingiranwe byemewe n’amategeko.
Kuva ku munsi wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, Urukiko rwategetse ko imyaka umugore ashobora kwiyemerera gukora imibonano mpuzabitsina ari 18. Urukiko ariko ntirwigeze rugira icyo ruvuga ku bafatwa ku ngufu barashyingiranywe byemewe n’amategeko.
Imibare ya komisiyo ishinzwe kurengera uburenganzira bw’abana mu Buhinde igaragaza ko kimwe cya kane cy’abagore bari hagati y’imyaka 20 na 24 barongowe batarageza imyaka 18 y’amavuko.
Raporo y’iyo komisiyo kandi ikomeza ivuga ko mu myaka 15 ishize, imibare y’abakobwa barongorwaga batarageza igihe cyemewe n’amategeko yagabanutse cyane mu byaro ariko ikazamuka mu mijyi.


Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo