Umusatsi w’umusaza umaze imyaka 40 atiyogoshesha wakanze abantu-Amafoto

Umusaza w’imyaka 63 witwa Sakal Dev Tuddu wo mu gihugu cy’u Buhinde, yasohotse mu nzu abantu barikanga nyuma yo kubona umusatsi we amaze imyaka 40 atogosha akaba atarakarabaga mu mutwe kuko ngo ari umugisha wavuye ku mana y’abahindu yitwa Shiva.

Ikinyamakuru Elitereaders dukesha iyi nkuru kivuga ko Sakal Dev Tuddu atuye mu gace ka Mandada mu Ntara ya Bihar, ngo aheruka kwita ku musatsi we afite imyaka 22.

Avuga ko yamaze umwaka wa mbere atogosha cyangwa ngo asukure umusatsi we, hanyuma akaza kuvumbura ko ari ibintu byiza by’umugisha uva ku mana ya Hindu yitwa Shiva.

Kuri ubu umusatsi we ufite metero imwe na sentimetero 84. Mu kuwurinda kwandura, iyo asohotse awufungira mu mwenda w’umweru, ni umusatsi umusumba ku buryo iyo agenda aba awukurura hasi.

Sakal asigaye yarahawe akabyiniro ka ‘Mahatma Ji’. Mu bantu bitwa Mandada, ni ikimenyetso cyo kubaha ku rwego rudasanzwe. Abantu basigaye baturuka imihanda yose baje kumukuraho imigisha kuko ngo yahawe imbaraga zo gukiza.

Sakal si we muhinde wa mbere utunze umusatsi muremure kuko mu myaka itatu ishije hamamaye Savjibhai Rathwa w’ahitwa Gujarat we wari ufite dreadlock zifite metero 19.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo