U Buhindi: Bisi yari itwaye abanyeshuri yahanutse ku manga 30 biganjemo abana bahita bapfa

Mu gihugu cy’u Buhindi, abanyeshuri bagera kuri 30 biganjemo abana baguye muri bisi yahanutse ku manga y’umusozi wo majyaruguru y’iki gihugu ahitwa Himachal Pradesh.

Learn how to Thrive

Iyi bisi yarimo abanyeshuli 40,yaguye ku musozi iraminuka hasi bituma abanyeshuli 27,abarimu 2 ndetse n’umushoferi bahita bitaba Imana nubwo imibare ishobora kwiyongera.

Abahitanywe n’iyi mpanuka n’abanyeshuli n’abarimu bo ku kigo cya Wazir Ram Singh Pathania Memorial School giherereye ahitwa Nurpur.

Polisi yo muri aka gace yemeje aya makuru ndetse ivuga ko benshi mu bana bayipfiriyemo bari barengeje imyaka 10.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko iyi modoka yataye umuhanda igahita imanuka mu musozi byatumye aba bantu bose bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo, yiyongereye ku zindi zimaze iminsi zugarije igihugu cy’u Buhindi cyane ko abayobozi bacyo batita ku byo gusana imihanda, gusuzuma ibyangombwa by’abatwara ibinyabiziga ndetse bivugwa ko amamodoka atwara abagenzi amenshi ashaje cyane.

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Buhindi Narendra Modi yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka y’iyi bisi yari itwaye abanyeshuli.

PNG - 980.1 kb
Abaturage batabaraga abakomeretse babageza kwa muganga nubwo bamwe babagezagayo bashizemo umwuka

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gaga Kuya 30-04-2018

Imana ibahe iruhuko ridashira

Gaga Kuya 30-04-2018

Imana ibahe iruhuko ridashira