Perezida wa Peru yategetswe kuva butegetsi ashinjwa ruswa

Mu matora yabaye mu Nteko Nshingamategeko y’igihugu, Perezida w’igihugu cya Peru, Pedro Pablo Kuczynski yasabwe n’abatavuga rumwe na Leta ye kuva ku butegetsi bamushinja kurya ruswa.

Abatavuga rumwe na Leta ya Pedro Pablo Kuczynski bavuga ko adakwiye kuba Perezida w’igihugu bashingiye ku makuru avuga ko ashobora kuba yarakiriye ruswa iturutse kuri rimwe mu mashyirahamwe y’ubwubatsi yo muri Brezil yitwa Odebrecht.
Nyuma y’impaka nyinshi zamaze amasaha arenga cumi n’atatu, Kuczynski yarucikiye ku majwi umunani gusa.

Mu buryo butangaje, Abadepite bagera kuri 21 batavuga rumwe na Leta ya Pedro Pablo Kuczynski bo ntacyo babivuzeho nyuma yo kubona uko amatora agenze.

Ku mbuga nkoranyambaga, Perezida wa Peru yavuze ko nyuma y’ayo matora ari umwanya mwiza wundi babonye wo kongera kwicarana ku meza amwe n’abatavuga rumwe na Leta arongoye.

Pedro Pablo Kuczynski Godard wavutse tariki ya 03 Ukwakira 1938, ni Perezida wa 66 w’igihugu cya Peru. Yagiye ku butegetsi tariki ya 26 Nyakanga 2016.

Daniel MUKESHIMANA/umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo