Indonesia : Bikomeje kuba ingorabahizi mu kurengera ingona yafashwe n’ipine mu ijosi

Nyuma yuko umuntu utaramenyekana ashatse gutega ingona bikamugore agahitamo kuyambika ipine ry’imodoka mu ijosi, ubayobozi mu gihugu cya Indonesia bashinzwe ibidukikije bakomeje gushakisha uburyo bwose bwakwifashishwa mu gutabara iyi ngona yafashwe n’ipine y’imodoka mu ijosi dore ko ngo hashize umwaka byarabaye ingorabahizi kuyikiza itarapfa.

Iyo ngona ipima Metero 4 z’uburebure, ngo guhera mu mwaka wa 2016, abaturage bakunze kuyibona igendagenda mu mugezi uherereye mu murwa w’Umujyi wa Palu muri icyo gihugu ifite ipine mu ijosi ryayo.

PNG - 595.8 ko
Bikomeje kugorana gutabara iyi ngona dore ko ubusanzwe isanzwe ari inyamaswa ikaze idapfa kwegerwa uko ariko kose


Video iherutse gushyirwa ahagaragara n’umuturage, yagaragaje iyo ngona igendera hejuru y’amazi, abayobozi bakavuga ko hatagize igikorwa ngo itabarwe yakwicwa n’iyo pine yayifashe mu ijosi.

Abashinzwe ibidukikije muri iki gihugu bavuga ko hari umuntu wabikoreye ubwende maze yambika iyo ngona ipine mu ijosi kuko yari yananiwe kuyitega.

Mu minsi ishize iyi nyamaswa yagaragaye mu mugezi wa Palu hafi yayo hari abaturage bayifotozaho amafoto yo mu bwoko bwa Selfie

Umwe muri abo bayobozi yagize ati “ Umwaka ushize, twabonye ijosi ry’iyo ngona ritarahura neza, hari hasigaye akanya katuma ihumeka. Ariko ntitugomba gutegereza ko iryo pine riyiniga yose ahubwo tugomba kuyikiza vuba”.

Uyu muyobozi ushinzwe ibidukikije, Haruna, yavuze ko ikigo akorera gishinzwe ibidukikije kidafite ibikoresho byatabara iyo ngona kandi ko n’ibikorwa byo kuyishakisha aho iherereye nta musaruro birimo kuko itaboneka.

Haruna akomeza avuga ko itsinda ayoboye ryamaze kubaka umutego uzashyirwa mu mazi igihe azaba yagabanyutse kugirango barebe ko yafatwa.

Yagize ati “ Tugomba gukiza iyo ngona ariko kandi ngomba no kubikora mbungabunga n’ubuzima bw’abakozi banjye”.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo