Burundi: 26 bishwe n’abitwaje Intwaro batanu barakomereka mu Ntara ya Cibitoke

Abantu 26 baraye bishwe 7 barakomereka, mu gitero cyakozwe n’umutwe witwaje intwaro mu bice bitandukanye ku mutumba Ruhagarika wo muri komine Buganda y’Intara ya Cyibitoke mu Burundi.

Abacitse ku icumu babwiye Ijwi ry’Amerika ko icyo gitero cyabaye mu ma sayine z’ijoro aho abagikoze babanje gutera grenade nyuma bavuza amafirimbi imbere yo kwinjira mu muri ibyo bice bakica abo bahasanze bakoresheje imbunda.

Minisitiri ushinzwe umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yavuze ko abakoze iryo bara baje baturuka mu gihugu cya Kongo. Bunyoni yahojeje imiryango yabuze yongera avuga ko uwo mutwe yise uwiterabwoba bazawurwanya.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Cyibitoke Fidélité Ishatse.


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo