Amayobera ku biri kubera  kwa  Perezida Mugabe bivugwa ko yahiritswe ku butegetsi

Igisirikare cya Zimbabwe cyatangaje ko cyafashe ubutegetsi, kivuga ko kiza kubusubiza kimaze gufata abanyamakosa ba hafi ya Perezida Mugabe.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 , humvikanye amasasu menshi mu gace ka Borrowdale mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru, Harare aho Perezida Mugabe atuye.

Mu ijoro ryakeye abasirikare bateye inyubako ikoreramo televiziyo ‘ZBC’. Hashize amasaha make umwe muri bo Gen. Maj. SB Moyo, umugaba w’ingabo ushinzwe ibikoresho, asomera itangazo kuri televiziyo rivuga ko batahiritse burundu guverinoma kandi ko Perezida Mugabe ari amahoro.

Ati “Turagira ngo tubwire igihugu ko Nyakubahwa Perezida n’Umuryango we bameze neza kandi ko umutekano wabo ushinganye.”

Yakomeje agira ati “Dushaka abanyamakosa bamukikije bari gukora ibyaha […] bagateza ibibazo mu mibereho myiza n’ubukungu by’igihugu. Niturangiza akazi kacu twiteze ko ibintu bisubira mu buryo.”

Imodoka z’Intambara zikikije Harare

Reuters ivuga ko Minisitiri w’Imari, Ignatius Chombo yafashwe, yari ari umwe mu bakuriye agatsiko kiyita G40 kayobowe n’umugore wa Perezida Grace Mugabe.

TheGuardian ivuga ko urubyiruko rwa Zanu PF rushyigikiye Grace Mugabe rukomeje kugaragaza ko rutishimiye ibiri gukorwa n’igisirikare hakaba hari ubwoba ko hashobora kuvuka guhangana bishobora gutwara ubuzima bw’abaturage.

Ambasade y’u Bwongereza i Harare yasabye Abongereza bari muri icyo gihugu kuguma imuhira kugeza ubwo umutekano ugaruka.

Naho iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko iraba ifunze kuri uyu wa Gatatu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umugaba w’ingabo za Zimbabwe Gen. Constantino Chiwenga yavuze ko igisirikare kigiye gukemura amatiku arangwa mu ishyaka rya Robert Mugabe, Zanu PF.

JPEG - 37 ko
Gen. Maj. SB Moyo wasomye iryo tangazo

Ni nyuma y’uko Mugabe yari yirukanye Visi-Perezida Emerson Mnangagwa mu cyumweru gishize. Ku wa Kabiri ibintu byakomeje gufata indi ntera ibifaru bine bigaragara ku mihanda hafi y’Umujyi wa Harare.

Gufata televiziyo y’igihugu bibaye hashize amasaha make Zanu PF ishinje Umugaba w’Ingabo ubugambanyi.

Ikindi kandi bivugwa ko abakozi bamwe ba ZBC bahutajwe ubwo abasirikare bafataga iyi televiziyo. Babwiwe ko ‘badakwiye kugira impungenge’ kuko abasirikare baje kurinda iyo nyubako gusa.

Perezida Mugabe, w’imyaka 93 yirukanye Visi-Perezida Mnangagwa, umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe, amuziza gushaka kuzamusimbura mu gihe apfuye.

Mnangagwa yari mu bahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Mugabe kuko ari umwe mu bakomeye mu gihugu, akanagirana umubano wihariye n’igisirikare.

Ibi byaje guteza amakimbirane hagatiye n’umufasha wa Perezida, Grace Mugabe, binacamo ibice Zanu PF.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo