<
U Rwanda rugiye kuzamura ibendera ry’ishimwe mu giterane cyateguwe n’Itorero Foursquare Gospel Church(amafoto).
Yashyizweho kuya 2017-08-22 09:58:17 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 108

Nimuze murebe imirimo y’Imana,ni igiterane kigiye guhuruza imbaga y’abatari bake,cyateguwe n’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda cyo gushimira Imana ibyo yakoreye u Rwanda birimo kuba u Rwanda rwaragize amatora y’Umukuru w’igihugu mu mahoro,kizitabirwa n’Umuhanzi Rose Muhando n’abandi baririmbyi bakomeye mu Rwanda.

Ku ikubitiro Itorero Foursquare Gospel Church ryateguye igiterane cyo gushimira Imana ibyo yakoze ku Rwanda haba mu gihe cy’amatora tuvuyemo ndetse na mbere yahoo,aho kizaba kigamije gushima Imana ko yahaye u Rwanda amahoro muri manda ya Perezida wa Repubulika ishinze,no kuba yarabanye n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora bakayasohokamo amahoro.
Muri icyi giterane kandi hazabaho gufasha abantu mu bwisungane bwo kwivuza mutuelle de santé.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,umushumba w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda Bishop Dr. Fidele Masengo,yavuze ko nta kintu na kimwe cyababuza gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda haba mu matora na mbere yaho,yongeyeho kandi ko muri icyo giterane hazaho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana,ari nayo mpamvu batumiye abahanzi bakomeye barimo Rose Muhando uzaturuka mu gihugu cya tanzaniya n’abandi baririmbyi bakomeye mu Rwanda,hazabaho kandi n’igikorwa cyo gufasha abatishoboye mu bwisungane mutuelle de santé hagendewe ku igenzurwa ry’abatishoboye rizakorwa n’inzego z’ibanze muri Kimironko, ni igiterane gifite intego ivuga ngo “Nimuze murebe imirimo y’Imana”dusanga muri Zaburi 66:5, kizatangira tariki 30 Kanama 2017 gisozwe tariki 2 Nzeri 2017,kizabera mu cyibuga cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera ahazwi nko muri KIE,aho kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya z’ijoro kandi kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Ku birebana n’uko UMURIRIMBYI Rose MUHANDO ashobora kutaza,Bishop Dr. Fidele Masengo uyobora Itorero Foursquare Gospel Church ryateguye icyi giterane yavuze ko yizeye ko Rose Muhando azaza.

Yagize ati :” mbere yo kumutumira twagiranye ibiganiro ubwo twahuriraga mu giterane cyabereye i Mwanza kandi twongeye kuvugana mu minsi ya vuba cyane,kugeza ubu akaba yaratwemereye ko azaza nta kabuza, mu giterane mperuka gukora Mwanza twari kumwe nawe, muri icyo giterane ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza kandi yatubwiye ko azaza ariko nk’icyo ngicyo nanjye narakimubajije nti ko nkunze kumva bavuga ko bagutumira ukemera hanyuma ntuze, ni iki cyamara impungenge ko noneho uzaza,ansubiza ko akenshi kubera ko abantu bazi ko akunzwe indirimbo ze zizwi, hari abantu benshi bamukoresha nko kubamamariza bakamunshyira ku byapa batavuganye nawe akaba ariyo mpamvu bigenda gutyo”.

Bishop Masengo avuga kandi ko ikindi kimuha icyizere ari uko Pasiteri Simeon uzabwiriza muri icyi giterane ari Pasiteri wa Muhando ndetse ko ari nawe wabahuje

Yagize ati “Icya kabiri cyanyizeza ko Rose Muhando azaza nuko uwo mupasiteri uzavuga ubutumwa navuga yuko ari umupasiteri we, Muhando atuye Dodoma, uwo mupasiteri Simon uzavuga ubutumwa atuye Mwanza, muri icyo giterane mperukamo Mwanza ni Past. Simon wari watumiye Rose Muhando ndatekereza ko niba amaze iminsi atubahiriza gahunda, iyi ngiyi yo azayubahiriza kuko umupasiteri wo mu rusengero rwabo (Assemblies of God) ari we waduhuje.

Yongeyeho kandi ko muri iki cyumweru kuwa kabiri Rose Muhando yanyuze hano (Kigali) yari afite igiterane i Goma yarampamagaye, ambwira ko azaza.

Uretse Umuhanzi Rose Muhando uzazana n’itsinda rye, abandi baririmbyi bazaba bahari ni Alarm Ministries, Gisubizo Ministries n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bataratangazwa amazina.

Umuvugizi w’Itorero Foursquare Gospel Church MUGWEMA Nehemie Wilson
Umuhuzabikorwa mu itorero rya Foursquare Gospel Church Noel Nkundimana

Ni inkuru yateguwe na Anaclet NTIRUSHWA//Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page