< Ibikorwa dufite muri uyu mwaka ntibitwemerera kuruhuka : Neema Marie Jeanne

Ibikorwa dufite muri uyu mwaka ntibitwemerera kuruhuka : Neema Marie Jeanne
Yashyizweho kuya 2017-01-03 03:43:28 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 996

Mu gitarmo cyabera kacyiru muri solace Ministries cyari cyateguwe n’ itsinda rihimbaza Imana rya New Melody kitabiriwe cyane ku buryo bamwe babuze aho bicara salle yari yakubise yuzuye mu mwambara mwiza ,imitegurire ibereye ijisho New Melody yibukije ibyiza byo kuramya ndetse no guhimbaza Imana dore ko ari Itsinda rifite ubuhanga budasazwe ku buryo abitabiriye akanyamuneza kari kose bibuka kuvuka kwa yesu .


Mu kiganiro twagiranye n’ umuyobozi wa New Melody Neema Marie Jeanne yavuze ko bashimira Imana cyane kuba batangiye umwaka 2017 bahimabaza Imana kandi avuga ko byongeye kutwibutsa abo turi bo kuko twemeye gukorera yesu kristo mu buryo bwose tugafasha abantu kwibuka ineza y’Imana.

Neema yagize ati :"ndi umuyobozi wa New Melody maze imyaka 4 ni byo koko twagomba gukora iki gitaramo kuri Noheri aho benshi twibuka ivuka rya yesu ariko ntibyakunze twahisemo uyu munsi kandi mu byukuri byagenze neza abantu bafashijwe kandi byaduhaye imbaraga nyuma y’ amezi abiri turateganya gukora ikindi gitaramo ndetse na nyuma yaho tuzakomeza rero ibikorwa dufite muri uyu mwaka ntibitwemerera kuruhuka.

JPEG - 26.6 ko
Neema Marie Jeanne umuyobozi wa New Melody

Akomeza agira ati ; "uyu munsi rero twashatse kwibutsa abantu ko Yesu yavutse kandi insinzi y’umukristo n’ukuva Yesu kristo avutse. Izina rya concert twaryise akira ikamba ry’ ubwiza twashakaga ko abantu basobanukirwa kuvuka kwa yesu abatabonetse rero turabakangurira kuzaza ubutaha ".

JPEG - 49 ko
abantu bari bafashijwe cyane

Neema kandi twamubajije ku myiteguro yo ku wa gatandatu tariki ya 07 mutarama 2017 dore ko ari umunsi ukomeye ku buzima bwe yagize ati :" Mana we nibyiza ndumva nezerewe mbese nibyiza kandi n’ intambwe nziza icyo niteguye nukubona Imana inezeza umutima wanjye" Twamubajije kandi icyo akundira umugabo we yagize ati : "ayiga we 1 arankunda ,2 arakijijwe nubwo ntafite agakizametre ariko imbuto ze nabonye ni nziza n’ ibindi byinshi" .

JPEG - 40.8 ko
new melody

Pasteur Habyarimana Desire yigishije ijambo ry’Imana ndetse n’ umuhanzi Dominic Nick nawe yibukije ibyiza byo kuramya yaririmbye mu ndirimbo ze abantu baranezerwa cyane ku isaha ya saa tatu z’ ijoro nibwo igitaramo cyasojwe abantu bari bacyuzuye bagishaka kumva indirimbo.

By usanzumuhire Laurent
Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page