< Yavuye muri Turkey aje guhaha mu Rwanda arongoye umunyarwanda kazi bamuroga inyatsi no kutabyara ariko

Yavuye muri Turkey aje guhaha mu Rwanda arongoye umunyarwanda kazi bamuroga inyatsi no kutabyara ariko
Yashyizweho kuya 2016-12-31 15:25:32 na admin
VISITS : 6214

Umunyaturukiya uri gukorera mu Rwanda imirimo y’ubwubatsi ngo akigera mu Rwanda yabengutse umunyarwanda kazi aramurongora ariko kuva akimurongora ntiyongeye gutunga ifaranga kuko atazi aho inyatsi yaturutse usibye kubo ataragitunga ifaranga ngo n’umwana yarabuze.

Nyuma yo kubona ko ntayandi makiriro yafashe icyemezo cyo kutakomeza kurebera maze afata ingamba zo gushaka umushyumba wamusengera akamukiza inyatsi ndetse aka musabira n’umwana.

Kucyumweru gishize nibwo we n’umugore bafashe iyambere maze bashaka aho baba sengera begera kwa Pastor Xavier uyobora Itorero umurage w’abera Silowamu, mu gihe yasengaga yaje kwerekwa abantu bagira inyatsi harimo n’umunyaturukiya.

JPEG - 193.3 ko
Pasiteri Xavier ari gusengera abafite ibibazo bitandukanye

Arimo asengera umugore we umugabo we yaje gutungurwa na kubona yikubise hasi yamuzanye yigenza !

Pasiteri akomeje kumusengera abazimu bari baramuterereje baje kwivuga maze bavuga ko bamuziza kuba yarashakanye n’umuzungu bavuga ko uwabatumya yababwiye ko bakwiye kubabuza gufata kukitwa ifaranga no kutabyara kugeza igihe azareka kubana nawe.

BAYRAM kuri ubu utunze umugore w’umunyarwanda ntiyumvaga ukuntu yabura amafaranga kandi yarahembwaga agatubutse.

JPEG - 193.3 ko
Pasiteri Xavier ari gusengera abafite ibibazo bitandukanye

Inzira yabo yabaye imwe kuko aho batekerezaga ko bakura igisubiza niho bagikuye kuko Pasiteri akirangiza kubasengera bahise batangaza ko Imana ibahaye igisubizo cy’ibyo basengeraga burijoro.

Ntibeshya Grace wari umaze igihe kinga n’amezi 18 atabyara kuri ubu yatahanye ikizere cy’uko agiye gushyira imugongo agaheka nk’abandi babyeyi bose aha kandi yanashimangiye ko bagiye gutunga bagatunganirwa kuko umwanzi wabo bamumenye ari Satani.
Reba uko abadayimoni bamuvagamo

JPEG - 175.6 ko
BAYRAM yahobeye umugore abonye akize amadayimoni bataha bishimye

By Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page