< Yahagaritswe kubera ubutinganyi,gutonesha ndetse no gutoneka

Yahagaritswe kubera ubutinganyi,gutonesha ndetse no gutoneka
Yashyizweho kuya 2017-01-05 04:12:26 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 1123

Kugeza ubu uwari umutoza w’ikipe ya As de Kigali y’abagore NYINAWUMUNTU Grace yamaze guhagarikwa muri iyi kipe azira gutonesha,gutoneka ndetse no gusaba bamwe mu bakinnyi yatozaga kuryamana nawe.

Mu gitondo cyo kur’uyu wa kane nibwo amakuru yasakaye hirya no hino avuga ko uwari umutoza w’ikipe ya As Kigali y’abagore yamaze guhagarikwa,mu gushaka kumenya amakuru nyayo umubavu.com wavuganye n’umuvugizi wa As Kigali Teddy GACINYA,maze adutangariza uko aya makuru ameze.

Yagize ati, “mu byu ukuri uyu mutoza yamaze guhagarikwa azira imyitwarire mibi(indiscipline),byagaragaraga ko har’abana bamwe atoteza abandi akabatoneka,tugiye rero gusuzuma iki kibazo neza ,nyuma tuzafata umwanzuro niba tuzakomeza kumuhagarika cyangwa niba tuzamugarura mu ikipe”.

Bamwe mu bakinnyi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko uyu mutoza yajyaga abasaba kuryamana nawe(ubutinganyi) hanyuma babyanga bakimwa umwanya wo gukina muri iyi kipe ya As Kigali y’abagore.Gusa ntitwashoboye kumenya niba abemererwaga kujya mu kibuga ari ababaga bemeye kuryamana cyangwa gutingana n’uyu mutoza wabo.

JPEG - 65.6 ko
Nguyu Grace NYINAWUMUNTU uko byabaga byifashe mu kibuga arimo gutoza

Grace Nyinawumuntu niwe mugore wa mbere kugeza ubu wabaye umutoza mu mupira w’amaguru mu Rwanda, akaba kuri ubu
yari umutoza w’ikipe y’abagore ya AS Kigali.Grace kandi ni umwe mu bashinze ikipe y’abagore ya AS Kigali, akaba anayibereye umutoza aho yayifashije gutwara ibikombe 8 bya shampiyona kuva muri 2010.Grace yavukiye mu Rwanda, mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kayonza. Yakuze ari impfubyi nyuma yaho ababyeyi be bitabye Imana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Anaclet NTIRUSHWA//umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page