<
<
Wamenye ko ikinyobwa Mburwa Drink Honey cyongera akanyabugabo mugutera akabariro ?
Yashyizweho kuya 2016-10-08 10:27:51 na
VISITS : 1399

Abarokore Abapasitori abaririmbyi baririmba mu insengero bamaze gusobanukirwa n’ikinyobwa cyitwa Mburwa Drink Honey icyo ikinobwa abantu bakaba bamaze gutahura ko iyo bakinyoye bibafasha kongera akanyabugabo nkuko byagarutswe ho n’abantu bakunda kukinywa hirya no hino mu igihugu.

Aganira n’itangazamakuru umuyobozi mu kuru ukora akanatunganya ikinyobwa kitwa Mburwa Drink Honey yatangaje ko ibintu gikorwamo bishobora kuba bigikundisha abantu.

Aho yagize ati : “Ikinyobwa dukora tugikora m’ubuki, Tangawizi, hamwe n’icyayi nta ikindi dushyiramo ati gusa icyo twebwe twibanda ho nisuku gusa twitwararika kugirango abantu badahura n’ibibazo by’uburwayi”.

Ikindi yagarutse ho ni uko ikinyobwa gikunzwe cyane kurusha ibindi ibinyobwa biboneka ku isoko ry’u Rwanda kuva cyatangira gukoreshwa m’uburyo bwemewe n’amategeko kuva m’ukwezi kwa 3/2016.

JPEG - 13.5 ko
Munyankumburwa Jean Marie umuyobozi mukuru wizo Isosiyite Mburwa Company LTD

Bwana Munyankumburwa Jean Marie yakomeje gutangaza ko ikinyobwa akora kidasindisha nkuko bamwe babikeka kuko iyo baba bakinywa baba bafite akanyamuneza bityo umuntu akaba yakwibaza niba hari akantu karimo ariko ntako kubera ko ibigikoze nta umusemburo urimo ikindi yagarutse ho ni uko nta ingaruka cyatera umuntu ukinyoye kubera ko cyujuje ubuziranenga nkuko bigaragazwa n’ibyangombwa afite bimuha gukora icyo ikinyobwa.

Avuga ko kandi yatangiye kugikora ubwo yarekaga gukorana n’uwo yakoreraga ubwo Umumaseri yamubajije icyo akora akamubwira ko acururiza umuntu Kambuca, nyuma yaje kumubwira ko yareka kubikora akamwigisha gukora ibitandukanye na kambuca bityo bikamuhesha amafaranga atangira atyo.

PNG - 2.5 Mo
Munyankumburwa Jean Marie umuyobozi mukuru wizo Isosiyite Mburwa Company LTD

Ati : “ Hari umumaseri utuye i Nyamirambo yambajije icyo nkora mubwira ko ncururiza umuntu kambuca ansaba ko yabinyigisha kubikora nkikorera anyigisha gukora ikinyobwa gitandukanye n’ibyo nacuruzaga, kuko cyaje kiryoshye kurusha icyo nacuruzaga”.

Gusa ikinyamakuru umubavu.com cyagize amatsiko yo kujya aho bakunda kunywera icyo ikinyobwa uvugana n’abantu bari aho bakigurishiriza bavuga ko atari ukubaryohera gusa, ahubwo kinabafasha kugirango abafite ingo bishimane muri cya igihe cyo gutera akabariro.

Bati : “iki kinyobwa kiratangaje kuko kuva aho natangiriye kukinwa ntabibazo nkigirana n’umugore tubikora neza kandi ntacyo gitwaye gitandukanye n’ibindi tubona hanze aha”.

N’ubwo ikinyobwa gikorwa na Sosiyete yitwa Mburwa company LTd hakomokamo ikinyobwa kindi kidasindisha aricyo Mburwa Drink Honey ikaba imaze kukigeza mu gihugu hose n’aho bataragera mu minsi mike bakaba bahasesekaye. Mugihe waba ushaka kukirangura iki kinyobwa wahamagara kuri izi nimero 0788865732 ukitabwa na Munyankumburwa Jean Marie umuyobozi mukuru wizo Isosiyite zombi.

PNG - 2.6 Mo
Munyankumburwa Jean Marie umuyobozi mukuru wizo Isosiyite Mburwa Company LTD


Inkuru ya Big Man Edward Mubalaka Umubavu.com.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page