<
Waba uzi imvugo yitwa “kubyaza abagabo” igiye gusenya ingo icyo ivuze ? Menya byinshi kuri yo
Yashyizweho kuya 2017-01-11 05:23:37 na admin
VISITS : 3527

Imvugo bakunze kwita kubyaza abagabo yumvikanye mu minsi ishize mu bice bya za Nyamirambo, ubu abantu batangiye kuyikoresha mu mvugo zabo bashaka kuzimiza ubusobonura bwayo n’icyo bashatse kuvuga kuko izwi na bake. Muri iki gihe ariko tugiye kukubwira icyo baba bashaka kuvuga.

Mu minsi yashize hari amakuru yumvikanye y’abagabo bajya kwiyogoshesha bagafurirwa mu mutwe n’abakobwa, bamwe bakavuga ko baba bahana nomero nyuma bakaza gusambana,ibi rero hari ababibonyemo ubucuruzi batangira kujya bashaka akazi kuko ako bakoreraga mu muhanda gasa nk’akatagifite isoko ubu bakaba barerekeje mu masaro kumesera abagabo mu mitwe na massage.

Muri ibi bikorwa abagabo batandukanye basigaye barataye ingo zabo ngo kubera uburyo basigaye bafatwa n’abo bakozi bo mu masaro ku buryo guca umugore inyuma ngo bitakiri ikibazo.

Ibi bikorwa ngo bikorwa mu ibanga rikomeye kuko abakobwa cyangwa abagore bakorera muri izo salo, Sauna massage na za piscine bafite amayeri ateye ubwoba ku buryo utapfa kumenya ibiri bukubeho.

Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko ibi bikorwa bihishe ubugome bwa satani afitiye ingo, abagore bakaba bafite ishyingano zo gusengera ingo zabo ku buryo badakwiye gusinzira bitari ibyo abagabo bakaba babakururira indwara zitangukanye kuko ngo abahuye n’ibyo byago batibuka gukoresha n’agakingirizo.

Kubyaza abagabo ngo byavuye muri ibi bikorwa aho ngo abagabo bagiye muri ibi bikorwa babakorakora kugera ku rugero bashatse gukora imibonano mpuzabitsina ibi ngo abakobwa cyangwa abagore bakora muri izi serivisi baba bafite iyo ntego kuko ngo kuhikura atari ibintu byoroshye.

Ubusanzwe ibi bikorwa ntabwo ari bibi kuko bigirira umubiri akamara ariko usanga nanone bidakonzwe neza byazagira uruhare mu gusenya ingo za benshi. Ubushakashatsi buvuga ko gukora “massage” nibura rimwe mu cyumweru, guhinduranya umwenda w’imbere kenshi gashoboka ku munsi n’ibindi bifasha abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina neza kandi bishimye.
Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page