<
Visi Perezida wa FPR-Inkotanyi ,Christophe Bazivamo yakoze impanuka Imana ikinga akaboko
Yashyizweho kuya 2017-07-22 06:29:03 na admin
VISITS : 2310

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi , Bazivamo Christophe yarokotse impanuka y’imodoka ubwo yerekezaga mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi. Iyi mpanuka yayikoze muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga ubwo yerekezaga muri icyo gikorwa mu karere ka Nyagatare.

Ifoto y’imodoka ye iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga iragaragaza uruhande rw’ibumoso rw’imodoka ye ruriho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi rwaguye mu muferege utwara amazi(rigole).

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi , Bazivamo Christophe yarokotse impanuka y’imodoka ubwo yerekezaga mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi. Iyi mpanuka yayikoze muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga ubwo yerekezaga muri icyo gikorwa mu karere ka Nyagatare. Ifoto y’imodoka ye iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga iragaragaza uruhande rw’ibumoso rw’imodoka ye ruriho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi rwaguye mu muferege utwara amazi(rigole).

Iyi mpanuka ije ikurikira indi yakozwe n’isosiyete itwara abagenzi ya RITCO yakoreye muri iki gitondo mu gace ka Rwimiyaga mu karere ka Nyagate, itwaye abari bagiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi. Ku bw’amahirwe ntawaguye muri iyo mpanuka yari itwaye abantu 52, muri bo abagera kuri 26 nibo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare.

Ni ubwa mbere humvikanye impanuka kuva ibi bikorwa byo gutangira kwiyamamaza byatangira, tariki ya 14 Nyakanga 2017. Polisi y’u Rwanda itangaza ko umutekano wifashe neza ahabera ibi bikorwa ndetse no ku bijyanye n’umuhanda.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page