<
VIRGINIA : Trump yongeye kunenga bikomeye ihohoterwa ribera mu Mujyi wa Charlottes
Yashyizweho kuya 2017-08-16 07:19:51 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 42

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump yongeye kunenga bikomeye impande zose ubuyobozi bw’umugi wa Charlottes mu gihugu cya Virginia ku ihohoterwa, imyigaragambyo ihitana abatari bakeya ndetse ikanakomeretsa bamwe rikigaragara muri uyu mugi.


Ibi Donald Trump yabitangaje kuri uyu wa kabiri aho yananenze anabnyamategeko bakorera muri White House ataaretse n’abandi bose badasenyera umugozi umwe ngo uyu mugi ugire umutekano. Si aba yanenze gusa kuko yaneruye akavuga ko anenga na bamwe bo mu ishyaka rye ry’Aba Republicains.

Nyuma y’ibi umwe mu basenateri Senator John McCain ati”nta n’umwe mu banyamerika wimakaje indangagaciro hagati y’irondaruhu n’urwango bigaragara mu gihugu cya Virginia.

Ibi byabaye mu gihe n’ubundi hari abateguraga imyigaragambyo yo kurwanya ikurwaho ry’igishushanyo kigaragaza General Robert E Lee wayoboraga ingabo mu gihe cy’intambara y’abasivile b’abanyamerika. Nyamara kandi ibi byabaye mu gihe badasiba gukora ibishoboka byose ngo barwanye irondaruhu rigenda rigaragara henshi ku isi.
Imodoka imwe y’abakora iri hohoterwa yiroshye mu bigaragambyaga barwanya irondaruhu rigaragara yicamo 32 ndetse abandi 19 barakomereka.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page