<
Urutonde rw’imitwe y’Inyeshyamba igiye gutera u Burundi
Yashyizweho kuya 2017-08-15 05:12:34 na admin
VISITS : 4308

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye(ONU) zikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko muri iki gihugu haboneka Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza barimo gutegura gutera u Burundi.

Muri Raporo yashyizwe ahagaragara ivuga ko ibiro bya Politiki by’umwe muri iyi mitwe ishaka gutera u Burundi biyobowe na Hussein Radjabu aheruka gutoroka gereza nkuru ya Mpimba, akaba yarigeze no kuba umukuru w’Ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Nk’uko bikomeza kugaragazwa n’iyi Raporo ngo abashaka gutera u Burundi bari mu mitwe itandukanye 3 yagaragaye nyuma ya Coup d’Etat yapfubye muri Gicurasi 2015.

Iyo mitwe ishaka gutera u Burundi ni FNL ya General Aloys NZABAMPEMA, RED TABARA izwi kandi nka FRONABU TABARA, hamwe na FOREBU.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi mitwe yose iri gutegura gutera u Burundi abakomeye cyane kurusha abandi ni abarwanyi ba FOREBU bayobowe na Colonel Edouard NSHIMIRIMANA watorotse igisirikare cy’u Burundi.

Colonel Edouard Nshimirimana ngo muri uyu mutwe ayoboye ukaba ugizwe n’abasirikare batorotse igisirikare cy’u Burundi n’impunzi zinjijwe muri uyu mutwe.

Biro Politiki y’uyu mutwe wa FOREBU ikaba iyobowe na Hussein Radjabu.

Mu minsi ishize nibwo Jacques Bigirimana ufatwa nk’umuyobozi w’Ishyaka rya FNL wemewe na Leta y’u Burundi yashinjaga ubwicanyi no gutegura intambara , Agathon Rwasa nawe uzwi nk’umuyobozi ndetse akaba n’uwashinze FNL.

Bigirimana akaba avuga ko Agathon Rwasa ubu usigaye ari Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ko yafashe inzira y’intambara izatangirira mu ntara ya Bujumbura Rural no mu mujyi wa Bujumbura ndetse ko n’intwaro zatangiye gutangwa hakaba hari n’inama zikorwa nijoro.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page