<
Urujijo ku rupfu rw’umusirikare wirasiye mu biro bya Perezida Nkurunziza
Yashyizweho kuya 2017-08-08 02:04:40 na admin
VISITS : 1084

Shefu Nishemezwe,Umwe mu basirikare barindaga umutekano wa Perezida Nkurunziza w’Uburundi yirashe akoresheje imbunda y’akazi ubwo yari ari mu biro by’umukuru w’igihugu ahita apfa

Uyu musirikare wari ufite ipeti rya Kaporali yapfuye yirashe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 06 Kanama 2017, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi ngo uyu mugabo yirasiye mu biro bya Perezida Pierre Nkurunziza maze ahita agwa aho, gusa kugeza magingo aya ntiharamenyekana icyatumye yirasa, ubu iperereza rikaba riri gukorwa.

Ubusanzwe uyu musirikare yari amaze amezi atandatu ari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrica, avuka mu Ntara ya Muramvya. Asize umugore n’abana 4, nyuma yo kwirasa umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge.

Iyi ni inshuro ya kabiri mu Burundi umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida Nkurunziza yirasa, dore ko no muRI Kanama mu mwaka wa 2016 undi musirikare yirashe amaze kurasa mugenzi we ariko we akamukomeretse ntapfe.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page