<
Umwarimu witwa Mugisha yicishijwe amabuye n’ibibando
Yashyizweho kuya 2017-08-03 05:30:33 na admin
VISITS : 4028

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki tariki ya 1 Kanama 2017,Umwarimu witwa William Mugisha yishwe n’abaturanyi be nyuma y’uko yari avuye muri Gereza ahanaguweho icyaha cyo kwica umwarimu mugenzi we.

Mugisha wari utuye mu gace ka Ihunga ho mu Karere ka Ikumba ho mu gihugu cya Uganda akaba yari umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Ihunga ,ngo ku wa kabiri ahagana saa kumi z’umugoroba nibwo abaturanyi be bamuteye mu rugo iwe bamwica bakoresheja amabuye n’inkoni bavuga ko batemera ibyakozwe n’urukiko rwamurekuye.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko Mugisha yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukubazo 2016 ari kumwe n’abandi bantu 4 aho bashinjwaga kwica umwarimu witwa John Byaruhanga bigishaga ku kigo kimwe cya Ihunga.

Iyo gihe ngo bakaba baragiye gufungirwa muri gereza ya Ndorwa kugeza ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2017 ubwo urukiko rwa Kabale rwabagiraga abera ndetse rukabarekura bagataha.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo aba baturage bateraga nyakwigendera yarikumwe na mugenzi we baregwaga hamwe witwa Robert Baliseke wabashije kurokoka atabawe na Polisi nyuma yo gukubitwa.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda muri Kigezi ,Elly Maate yavuze ko batangiye guhiga bukware abagize uruhare mu iyicwa rya Mugisha kandi ngo nibafatwa bazagezwa imbere y’ubutabera.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page