< Umwana wari umaze imyaka 19 abera mu ibase, yitabye Imana

Umwana wari umaze imyaka 19 abera mu ibase, yitabye Imana
Yashyizweho kuya 2017-01-04 01:33:02 na admin
VISITS : 1121

Umwana w’umukobwa wo muri Nigeria witwaga Rahma Haruna, wari warakuze atagira amaguru n’amaboko byuzuye, akajya aba mu ibase bitewe n’uko bimwe mu bice by’umubiri we bitabashaga gukora neza yitabye Imana kuri Noheli ya 2016.

Uyu mwana bahisemo kumushyira mu ibase nyuma y’uko yahuye n’ikibazo cy’amayobera cyatumye amaguru ye n’amaboko bitabasha gukura uko bikwiye, indwara yamuteraga ububabare buhoraho.

Rahma Haruna wari ugeze mu kigero cy’imyaka 19, yavukaga mu gace ka Kano, gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Nigeria. Ngo mu kuvuka kwe, Haruna yari umwana muzima nk’abandi, ariko ngo ageze ku mezi atandatu yagize ikibazo cyatumye gukura bihagarara.

Umubyeyi we Fadi, yagize ati “ Kuva ku mezi atandatu atangiye kwiga kwicara, nibwo byatangiye. Ntiyigeze yiga gukambakamba, yatangiye afite umuriro, akaribwa mu nda, nyuma aza no kujya aribwa bimwe mu bice bye by’umubiri nk’ibiganza n’amaguru.”

The Mirror itangaza ko umuryango wa Rahma ntacyo utakoze mu rwego rwo kumunezeza, harimo no kumutembereza ahantu hatandukanye ariko bamutwaye mu ibase.

Rahma ubwe mu ntangiriro z’umwaka ushize yarivugiye ati “ Baramfashije cyane, bampaye buri kintu cyose nifuzaga.”

Musaza we witwa Fadah uri mu kigero cy’imyaka 10 bakundanaga cyane, yagize ati “ Namufashije mu buryo bwinshi butandukanye, naramwuhagiraga, nkanamujyana hanze buri munsi. “Nishimira kubona abantu bamufasha, nakundaga kumujyana muri bene wacu, nawe akishima cyane ubwo twabaga twabasuye.”

Rahma arinze yitaba Imana hataramenyekana icyatumye amera atyo dore ko ngo nta n’uko ababyeyi be batagize ngo bamuvuze ariko bikananirana ndetse n’abaganga bamukurikiranaga bakagera aho bakamureka bitewe n’uko bari barayobewe icyo yari arwaye.

Rahma yaje kubona impano y’igare ry’abafite ubumuga yagendagamo nyuma y’uko yanditswe mu kinyamakuru cyo muri icyo gihugu.

Nubwo yabagaho mu buzima bugoye, Rahma yari afite icyizere cy’ubuzima ndetse ngo yumvaga ko ejo he hazamera neza mu buryo budasanzwe ndetse yavugaga ko yitegura gutangiza ubucuruzi. surce igihe

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page