<
<
Umuyobozi bamushyinguranye Miliyoni 200 zo guha Imana nka ruswa
Yashyizweho kuya 2017-01-11 09:17:53 na admin
VISITS : 682

Charles Obong w’imyaka 52 yakoraga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo guhera mu mwaka wa 2006 kugeza 2016 mu gihugu cya Uganda akaba yitabye Imana bamushyingura Miliyoni 200.

Umugore wa Charles Obong yavuze ko umugabo we yamubwiye ko bazamushyingurana amafaranga menshi kugirango azayahe Imana umunsi wo kuburana imbere y’Imana.

Ayo mashilingi bivuga ko ari ruswa ashaka kuzaha Imana kugirango imubabarire ibyaha yakoze ari ku isi bityo imureke ajye mu ijuro aho kujya mu muriro kuko abanyabyaha bazajya mu muriro utazima.

Pasiteri witwa Joel Agel Awio yabwiye abantu ko Imana idashobora kwakira ruswa kandi nta mafaranga yagura ubuzima bwo kujya mu ijuru.

Charles Obong yitabye Imana ku italiki 17 Ukuboza 2016 nyuma yo kumara igihe kirekire arwaye yashyinguwe ku munsi wa Noheli aho avuga mu Karere ka Lira ahitwa Adag-ani. Obong yashyinguwe mu isanduka ikozwe mu byuma ifite agaciro ka Miliyoni 20.

Umuyobozi w’Akagali kitwa Aromo witwa David Elicyavuze ko umugore wa Obong witwa Margaret Obong umugabo we atarapfa yamubwiye ko umunsi yapfuye azamushyingurana amafaranga menshi kugirango azayahe Imana kugirango izamubabarire ibyaha yakoze akiri ku isi kugirango ajye mu Ijuru.

Abantu bari baje gushyingura bibajije impamvu nyakwigendera ashaka guha Imana ruswa kugirango imubabarire ibyaha yakoze akiri ku Isi aho bakeka ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yarakoze ibyaha bikomeye cyane ku buryo byahoraga bimurya mu mutima ko Imana ishobora kuzabimuhanira bityo akumva ko yayiha ruswa ikamubabarira.

Obong yabwiye murumuna we witwa Justin Ngole na mushiki we witwa Hellen Aber ko bazagenzura ko umugore we yubahiriza isezerano ryanjye akanshyirira amafaranga mu isanduka umunsi wo kunshyingura ibi akaba yarabibabwiye mbere ho gato ko yitaba Imana.

Abavandimwe be n’abayobozi aho avuka bavuze ko impamvu Obong yasabye ko ashyinguranwa amashilingi menshi kugirango azayahe Imana nka ruswa kugirango imubabarire yabitewe n’ibyaha yakoze ubwo yakoraga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo kuko iyo Minisiteri yavuzwemo kunyereza Amashilingi agera kuri Miliyari 257 ndetse bamwe mu bakozi bakoranaga na Obong bakaba bafunzwe.

Nyuma yo gushyingura nyakwigendera abo mu muryango we bose bakoze Inama babwira umugore wa Nyakwigendera kubabwira amabanga umugabo we yasize amubwiye ndetse ise wa nyakwigendera witwa Meceli Ogwal akaba yaratonganye cyane avuga ko umugore yihereranye amabanga y’umugabo we ,ibi bikaba byarabereye mu nama y’umuryango kuko ubwoko bwabo usanga umuryango wose utuye ahantu hamwe ndetse bakagira n’abasaza bicaza umuryango iyo hari ikibazo cyavutse bakagishakira umuti.

Abo yasize abwiye ko bazagenzura ko umugore we ashyira Amashilingi menshi mu isanduka aribo Ngole na Aber bari imbere y’inama y’umuryango bemeje ko umugore wa nyakwigendera yashyizemo Amashilingi menshi batazi n’umubare wayo mu gihe inama y’umuryango yashakaga kumenya umubare wayo yashyinguranywe nayo.

Uupfakazi yakodesheje abakora akazi ko gushyingura abakuye Kampala kandi kuva Kampala ujya Lira aho umugabo we yashyinguwe ni kure cyane ariko yari abazanye kugirango bacukure imva bakuremo isanduka yashyinguwemo umugabo we kugirango yongere ashyiremo Miliyoni 180.

Umutangabuhamya witwa Elic wari uhari bazikura isanduka basanzemo Amadorari 5700 inote zi 100 gusa bityo bayakuramo bayaha umukuru w’umuryango Okii kugirango ayabike.

Habayeho guterana amagambo ndetse n’imirwano mu kuzikura isanduka bityo n’imodoka yari izanye ibikoresho byo kwifashisha bakurayo isanduka kugirango hongerwemo Amashilingi yahise isubirayo kuko babonaga ibintu bitangiye kuba bibi.

Richard Ecel n’umuybozi w’Umurenge avuga ko yatumiwe byemewe n’amategeko ko aza akareba ibigiye kuba bityo avuga ko isanduka bayizikuye bagasangamo Amadorari ibihumbi 5700 ,uyu muyobozi yahamagawe kubera amahane yari yavutse mu muryango bityo baramwitabaza kuko umugore wa Nyakwigendera yari yanze ko bazikura umurambo w’umugabo we ariko arushwa imbaraga baramuzikura.

Uyu witwa Gulu yavuze ko mu bwoko bwa Langi umuntu gushyinguranwa Amashilingi kirazira ariyo mpamvu umugore wa nyakwigendera akimara kubivuga inama y’umuryango yateranye kugirango tuyakuremo.

Murumuna wa nyakwigendera Ngole yavuze ko mukuru we yamubwiye ko asize Miliyari 6.

Uyu yavuze ko nyakwigendera atamubwiye aho izo Miliyari 6 zibitse ariko nyuma yo gushyingura nyakwigendera umugore wa nyakwigendera yari yabwiye uwo murumuna w’umugabo we ko ashaka kongera mu isanduka Miliyoni 300.Byateye ubwoba ko uyu mugore wanyakwigendera abajura bashobora kumugirira nabi kubera Amashilingi benshi afite.

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page