<
<
Habanabakize yahanuye ibizakurikira amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda
Yashyizweho kuya 2016-11-25 11:25:30 na admin
VISITS : 5485

Habanabakize Chance Umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi kuri iki cyumweru ahagana muma saa munani nibwo yahanuye ko Imana ikijije inzara yari kuzakurikira itorwa rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Arimo yigisha ijambo ry’Imana Habanabakize yahanuye ko mu Rwanda Imana ikuyeho ibyago by’inzara byari kuzakurikira amatora ya Perezida wa Repubulika aho yavuze ko Imana ibikuye ho bitakibaye.

JPEG - 74.7 ko
Habanabakize Chance umuvugabutumwa Umuhanuzi

Yagize ati : “ Imana Irambwira ngo umwaka utaha Peresida Paul Kagame murabizi ko azatorwa ariko hazagira igihe habeho igihe cyo kugira inzara, Imana ikuye inzara mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ndabona Imana iri kunyereka ko hari abantu bagiye guhabwa agaciro muri iri torero kandi bagakora mu bikorwa bya Leta mu bihe bigiye kuza” .

Yakomeje ahanura maze ahanura ko impfu z’abana bapfa bavuka zigiye kugabanuka k’uburyo bukomeye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.
Ati : “ Imana ikuye impfuz’abana bapfaga bavuka zigiye kugabanuka k’uburyo bukomeye mu gihugu cyacu cy’ u Rwanda.”

Ijambo Ubuhanuzi riboneka muri Bibiliya inshuro cumi n’eshatu (13 ) iri jambo rikaba baryarakoreshwaga Imana ishaka kubwira abantu ibizababaho ibinyujije mu bahanuzi b’icyo gihe cyangwa ishaka kubabwira icyo bakora.

1 timoteyo 1:18
Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza.
Abaroma 12 : 6
Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana.
Reba videwo y’ubwo buhanuzi

JPEG - 80.2 ko
Ari kwigisha ubutumwa bwiza
JPEG - 79.7 ko
Habanabakize Chance ari guhanura

By Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page