<
<
Umugabo yasambanyije akana ke k’imyaka 4 karapfa
Yashyizweho kuya 2017-01-06 14:35:59 na admin
VISITS : 2395

Umugabo witwa Lawrence Nyombi ufite imyaka 35 yafashwe na polisi azira gufata ku ngufu umukobwa we witwa Maria Nanyonjo w’imyaka 4 akamwica.

Ibi kugirango bimenyekane n’umuturage wigenderaga ageze ku rugo rwa Nyombi yumva umunuko ukabije niko kujya kubwira umuyobozi w’Akagali witwa Vicent Lule

nawe abwira Polisi niko kuza binjira mu nzu basangamo umurambo wa Maria Nanyonjo umaze iminsi itanu yishwe na se.

Umurambo yarawumanitse hejuru y’intebe.Ibi byabere ahitwa Nakateete mu Karere ka Lwengo mu gihugu cya Uganda ejo kuwa 5 Mutarama 2017 .
Polisi ya Lwengo iyobowe na Robina Birungi ushinzwe gushakisha amakuru ku bijyanye n’ibyaha bahise bagenda ako kanya basanga Lawrence Nyombi yicaye mu nzu ye n’umurambo w’umukobwa we yishe amufashe ku ngufu bahita bamufata.

Lawrence Nyombi yahise asaba Polisi imbabazi ati “mbere y’uko munjyana nasabaga ko mwabanza mukanshakira icyo gushyira mu nda kuko maze iminsi 5 yose ntacyo ndya mu rwego rwo kwicuza icyaha cy’umwana wanjye nishe”.

Robina Birungi yabwiye abaturage ko bagomba gukomeza gukorana na Polisi kugirango bafatanye kurwanya ibyaha.

Abaturage bahise barakarira Lawrence Nyombi batangira kumutuka no kumucyurira ko nta muntu n’umwe aganira nawe mugace atuyemo ndetse n’umuryango we atumvikana nawo ariko nyina w’umwana akaba ataramenyekana aho yari ari mbere y’uko ise wa nyakwigendera amwica.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page