< Umuforomo amaze kwica abarwayi 43 bamwe muri bo abahotora

Umuforomo amaze kwica abarwayi 43 bamwe muri bo abahotora
Yashyizweho kuya 2016-11-25 12:52:23 na admin
VISITS : 1261

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘daily mail’ cyo mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ivuga ko umuganga wahawe izina rya Malayika w’urupfu usanzwe yitwa Niels Hoegel umwaka ushize yafatiwe mu cyuho ahotora babiri mu barwayi yagombaga kuvura.

Nk’uko bisobanurwa n’abashinjacyaha, uyu Malayika w’urupfu ngo akunze kwicisha abarwayi imiti ivura indwara z’umutima irengeje ubukana ishobora gufunga burundu imiyoboro ijyana amaraso mu mutima, kugeza ubu ngo akaba amaze kugarika abarenga 43.

Umwaka ushize ku ivuriro riri mu majyaruguru y’umujyi wa Delmenhorst, uyu Niels Hoegel ngo yashinjwaga guhotora abarwayi babiri bari bamaze gupfa, babiri bendaga gupfa bigaragara ko bagerageje guhotorwa ndetse n’undi byagaragaraga ko yangiritse cyane ku mubiri, ibi byaha byose bikaba byaravumbuwe bwa mbere mu mwaka wa 2008 aho uyu muganga yari amaze gufatirwa mu cyuho yica undi murwayi.

Uyu munsi nibwo na none uyu muganga byavumbuwe ko amaze kwica abarwayi bagera kuri 37 mu mujyi wa Delmenhorst n’abandi bagera kuri 6 mu gace bituranye kitwa ‘Oldenburg’ bose hamwe akaba amaze kwirenza abarwayi 43.

JPEG - 121.2 ko
Malayika w’urupfu usanzwe yitwa Niels Hoegel umwaka ushize yafatiwe mu cyuho ahotora babiri mu barwayi yagombaga kuvura

Abashinjacyaha bo muri aka gace ka Oldenburg bavuga ko hari hamaze iminsi hatawe muri yombi bamwe mu bakozi bakuru b’ivuriro rya Delmenhorst bagize uruhare mu guhishira abakekwaho kwica abarwayi , bakaba bateganyirijwe igihano cy’imyaka 15 mu gihe koko bahamwe n’iki cyaha.

Vuba muri uyu mwaka imirambo 99 muri iri vuriro yasuzumwe hemezwa ko imwe muri yo ari iy’abazize imiti y’indwara z’umutima irengeje ubukana. Aya marorerwa asize mu kaga benshi mu baganga bakunze kudatanga amakuru y’impfu z’abarwayi.

JPEG - 78.9 ko
Akunze kwicisha abarwayi imiti ivura indwara z’umutima irengeje ubukana ishobora gufunga burundu imiyoboro ijyana amaraso mu mutima

Andi magana n’amagana y’amadosiye y’impfu z’abarwayi arimo gukurikiranwa muri iri vuriro ibizavamo bikazatangazwa umwaka utaha.

Elias Hakizimana

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page