< Uburozi buravuza ubuhuha mu murenge wa Bumbogo, umwe amaze gupfa nyuma yo kuroga abantu 7 icyarimwe

Uburozi buravuza ubuhuha mu murenge wa Bumbogo, umwe amaze gupfa nyuma yo kuroga abantu 7 icyarimwe
Yashyizweho kuya 2016-12-16 01:47:50 na admin
VISITS : 2309

Abaturage bo mu murenge wa Bumbogo baramagana amahano yakozwe n’umuntu utaramenyekana akarogo inkono y’ibiryo Umuryango w’abantu 7 bose bakarwarira rimwe bajya kwa mugango umwe ahaziga ubuzima.

Umuryango w’abayobozi baranzwe n’abantu bataramenyekana umwe muri uyu muryango w’abantu barindwi witwa Tuyisenge yahasize ubuzima abandi nabo ku mugoroba wejo hashize bavanwa kwa muganga ari bazima.

Abaturage bo muri aka kagari baranenga aya mabi yakozwe n’umuntu utaramenyekana bavuga ko bidakwiye gukora ibintu nk’ibi bagasaba inzego za Leta gukora iperereza uwakoze aya mabi akamenyekana ntibizongere ukundi.

Bati : “ ibyabaye ni agahoma munwa ejo bundi nibwo twajyanye abantu barindwi kwa muganga i Kibagabaga bameze nabi cyane umwe witwa Tuyisenge ahita apfa, turamagana aya mabi yakozwe n’umuntu utaramenyekana

Umuyobozi w’akagari ka Musave Mukakimenyi Christine aremeza ayamakuru avuga ko ejo aribwo abari bakize n’umurambo wuwapfuye baba kuye kwamuganga akavuga ko iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane uwa koze ubu bugizi bwanabi.

Yagize ati : “ Ejo hashize nibwo twakuye uyu muryango kwa muganga ariko hari undi witabye Imana tugiye gushyingura mukanya, umuryango twawubaye hafi kuko no mubitaro twari kumwe ndetse tunabaha ubundi bufasha butandukanye”.

Akomeza avuga ko basaba abaturage kuba maso kuko hari abagome baba badashaka ko abantu batekana, akavuga ko aba barozwe bari abayobozi munzego z’ibanze aho umugabo yari Umuyobozi w’umudugudu umugore akaba umujyanama w’ubuzima.

Mu kagari ka Musave hasanzwe havugwa amarozi ariko hakabura gihamya. Abaturage barasaba ubuyobozi gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze ubu bugizi bwa nabi bakavuga ko hatagizwe igikorwa abantu bazamara abandi mu ibanga. Icyakora mu Rwanda ntategeko rihana umurozi kuko rimwe na rimwe usanga abantu bafatwa baroze abandi babakeka ntibahanwe kuko kubona igihamya ntibiba byoroshye.
Ubwanditsi bw’umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

  • ugirango she ruswa n’akarengane abayobozi b’imidugudu na Dasso bakorera abaturage ntibiza kubakoraho ?? barebe abo basenyeye bakorweho iperereza

     
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page