<
Ubuhamya,Yamaze imyaka 18 ihwa ry’ifi ryaramujombye mu kanwa, amara imyaka itanu yarabaye pararize
Yashyizweho kuya 2016-12-13 13:14:11 na admin
VISITS : 2222

UWIZEYE Germaine utuye mu mugi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Kakiru akagari ka Kamutwa arashima Imana yamufashije agakira ihwa yari amaranye imyaka cumi n’umunani ndetse akamara n’indi itanu yarabaye pararize ubu akaba yarorohewe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’umubavu.com yavuze ko ashima Imana ya mufashije ihwa ryari riri mu muhogo rikavamo n’ubwo nyuma haje kwinjiramo igufa avuga ko naryo Imana izarikuramo nk’uko yakuyemo Ihwa ryari rimazemo imyaka 18.

UWIZEYE Germaine Afite ubuhamya buteye agahinda

Yagize ati : “ Ihwa ryaranjombye ndikurya ifi rimperamo nyuma y’igihe kirekire nza gusenga Imana irinkuramo, ariko nyuma ndi kurya ngarura ibyo nari ndi kurya (kuruka) hagarukamo n’akagufa kinjira muri wamwenge wavuye mo ihwa ; ubu nizeye ko Imana izamfasha naryo rikavamo kuko nkibabara.”

Iri hwa agendana mu ishakoshi avuga ko rya mubabaje kuburyo bukomeye atazibagirwa urugendo rw’imyaka 18 aribwo kandi ntacyo yabikoraho kuko ryari riri ahantu batabaga ngo byemere.

Akomeza avuga ko byamigizeho ingaruka kuko hari igihe umugabo yaratangiye kumwibazaho bitewe n’uko yanukaga mu kanwa k’uburyo budasanzwe nyuma aza gusenga Imana iramufasha birashira.

Kubera ikibazo yagize igihe bamubagaga ubu byatunye bamushyiramo tige. Ku itariki ya 5/2012 nibwo yabaye pararize 17/10/2016 nibwo yakize nyuma yogusenga no kunywa imiti yategetswe na muganga.

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page