< Ubugome bw’agahembe gato kicaye I Roma (ubupapa)

Ubugome bw’agahembe gato kicaye I Roma (ubupapa)
Yashyizweho kuya 2016-12-31 15:22:52 na admin
VISITS : 5888

Amateka agaragaza ko ingoma ya Roma yatangiye mu168BC igeze mu 476Nyuma ya Kristo yigabanyamo amami icumi, ariyo : Alamanni, Burgundian, franks, Lombards, Saxons, Suevi, visigoths, Heruli, vandals, Ostrogoths, hanyuma yayo mami 10 haje kumeramo ubundi bwami bugereranwa n’agahembe gato (Ubupapa) nuko burimbura atatu muyarasanzwe, aribo :Heruri,Vandars,Ostrogoths.

Ninde wihishe inyuma y’ibanga ? Kandi ninde ufite uruhare mu bihe bibabaje isi irimo mbere y’uko Yesu agaruka ? Igitabo cya Daniel kiduha ishusho kuri iyo ngingo.

Daniyeli 7:1-8
Aha havugwa agahembe gato (Ubupapa) bwishyize hejuru y’umugaba w’ingabo zo mu ijuru ( Yesu kristo umutambyi wacu). Kuko kihaye umwanya wa Yesu Kristo wo kubabarira ibyaha, guhindura abantu abatagatifu, guhindura ibihe n’amategeko y’Imana n ’ibindi,… ibi muziko Ubupapa bubikora.
Daniyeli 7:1-8
“Hanyuma y’ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y’ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.

Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye.
Kanda hano urebe video igaragaza uburyo Papa ibihugu biza kumuramya nk’Imana

2.Abatesaloniki 2:1-10

Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

Bibiliya igaragaza ko uyu wigaragaza mu rusengero rw’Imana akiyerekana nk’Imana ari ubupapa bwihaye umwanya w’isumbwe warukwiye guhabwa Imana yonyine nko gupfukamirwa no kubabarirwa ibyaha n’ibindi.

Bibiliya ivuga ko Uyu wigaragaza nk’Imana mu rusengero akiyerekana nk’Imana ni ubupapa bwihaye umwanya wa Yesu Kristo nk’uko isomo ryo 2abatesalonike 2:1-10 habivuga tugomba kugaragaza uwo munyabugome mbere y’uko Yesu agaruka”.

Akomeza avuga ko mwisomo yavuze haraguru ko Paul agaragaza uwo munyabugome azahishurwa mbere y’uko Yesu agaruka.

Muri Bibiliya habivuga neza iti : “Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe ?

Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.

Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,
n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.”

Ubu buhanuzi bugaragaza ibihe bikomeye abakomeza amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu bagiye kwinjiramo kubwo kugaragaza uwo munyabugome aribwo bupapa bwishyize hejuru y’ubutware bw’Ijambo ry’Imana.

By Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

  • Mbega ubwo bupapa ko tutasobanukiwe neza,bwoba bwihishije inyuma y,umwungere wa eklezia gatolika ?tubwire ntitwatahuye.

     
  • Hhhh munanirwe gukora ibibareba ngo ubupapa, ninde uzabazwa ubyundi ? buriwese azabazwa kugiti cye, kdi uwagushungura ntiyakuburamo ibyo udakora uko bikwiye,
    niba kuvuga ubupapa rero aricyo bizakujyana mw ijuru komereza ahooo

     
  • Iyobera rikomeye ry’ukwemera !

     
  • sha aho rwose uratubeshye papa ntago ari hejuru ya kristu rwose ahubwo ubuze icyuvuga uvuga ubusa mur bibiriya harahantu handitse papa cg urabihimbye cyokora niba harabatekereza nkawe birababaje wowe ntabubasha ufite bwokongera ijambo muri bible cg kurigabanya cyokora niba aribyo bakwigisha garura ubwenge urebe ibyawe uriya musaza umureke

     
  • uyu mwanditsi ni hatari, ubanza ari umudive nibo bahora bavuga catholique ibintu bitari bitagatifu, urebye iyo video washyizeho bari kuramya papa kweri ?cg baje ngo abahe umugisha ?muge mumenya gutandukanya ibintu bavandi,murakabije kugenda ku idini rya catholique kdi ryo ritabagenzeho. Mwisubireho. Ikindi mugomba nta narimwe papa ababarira abantu ibyaha mu izina rye ahubwo avuga ngo mu izina ry’Imana Data na Mwana na |Roho muatagatifu ibyaha byawe urabikijijwe muzabanze musobanuze ibijyanye n’imihango ibkorwa muri Kiliziya gatolika mbere yo kuvuga ibyo mutazi

     
  • Ariko Mujye mureka gukora ibijyanye nama ran gamut in a yanyu.Muri yohana 20,19-23 (mbahaye ububasha bwo gukiza ibyaha abo muzabibabarira bazabibabarirwa abo muzabirekera bazabigumana)
    2)ubu buhanuzi busobanurwa bitandukanye mu gitabo bita Itondere ubuhanuzi bwa Daniel cy’abahamya ba yehova bavuga ko amahembe atatu ari Ubuhorandi,Espagne na Portugal. Yaje kugwa hagashibukamo ihembe ariryo UBWONGEREZA .bufatanyije na Amerika ibi bivuze ko ubuhanuzi mubusobanura bitewe na filling zanyu. Papa rero ntimwamuvuga neza kuko mwitwa Protestant. Gusa nziko muri kiliziya batigisha gusenga Ibigirwamana.Umubwiriza 12,7 (umuntu arapfa umubiri ugasubira mu gitaka roho igasubira Ku mana) ubuhanga 3 hatubwira ko roho z’intungane zapfuye zibereye mu biganza by’imana kdi abapfapfa bazi ko zasinziriye....papa akomoka kuri petero Matayo 16,16-19.nzaguha imfunguzo icyo uzaboha kizabohwa,ububasha bw’ikuzimu ntibuzayisenya .murabeshya rero ntimuzasenya kiliziya kuko kugeza Ku mperuka kuko nta ikora ibyo bible yabo ivuga.

     
  • Ariko Mujye mureka gukora ibijyanye nama ran gamut in a yanyu.Muri yohana 20,19-23 (mbahaye ububasha bwo gukiza ibyaha abo muzabibabarira bazabibabarirwa abo muzabirekera bazabigumana)
    2)ubu buhanuzi busobanurwa bitandukanye mu gitabo bita Itondere ubuhanuzi bwa Daniel cy’abahamya ba yehova bavuga ko amahembe atatu ari Ubuhorandi,Espagne na Portugal. Yaje kugwa hagashibukamo ihembe ariryo UBWONGEREZA .bufatanyije na Amerika ibi bivuze ko ubuhanuzi mubusobanura bitewe na filling zanyu. Papa rero ntimwamuvuga neza kuko mwitwa Protestant. Gusa nziko muri kiliziya batigisha gusenga Ibigirwamana.Umubwiriza 12,7 (umuntu arapfa umubiri ugasubira mu gitaka roho igasubira Ku mana) ubuhanga 3 hatubwira ko roho z’intungane zapfuye zibereye mu biganza by’imana kdi abapfapfa bazi ko zasinziriye....papa akomoka kuri petero Matayo 16,16-19.nzaguha imfunguzo icyo uzaboha kizabohwa,ububasha bw’ikuzimu ntibuzayisenya .murabeshya rero ntimuzasenya kiliziya kuko kugeza Ku mperuka kuko nta ikora ibyo bible yabo ivuga.samu arakabya.ngo papa yakuyeho isabato :abakolosi 2,16-17 ntihakagire ubakangisha amasabato,imboneka z’ukwezi..

     
  • iyo utunze umuntu urutoki rumwe jya wibuka ko eshatu zisigaye ari wowe zireba ! amasengesho yanyu nukwirirwa musebya Kiliziya gatolika !? ntacyo muzayitwara muribeshya kuko ntana rimwe izabura abayoboke ngo nuko mwayisebeje ! mwagakwiye gutunganya ibikorwa byanyu inzira zikigendwa aho kubyuka murebuzwa ibyabandi ! ahubwo ibihe bibagereyeho !!! Papa ni umuyobozi Wa Kiliziya ntago ari uwafashe umwanya wa Yesu nkuko mubivuga ! !!!!!!

     
  • Abadive mufite ibisazi byinshi

     
  • erega buriwese akwiye kureba no kwita kubye baho kureba ibyabandi byo nuguta umwanya no guca imanza zidashinga burya nta dini izajya mw’ijuru hazajyayo riho zikijijwe kdi nta torero ritazavamo umugeni ubwo rero ubyo kwiha papa nandi madini jye numva ntamumaro ahubwo burumwe kugiti cye yakwirebaho akisuzuma ibitagenda akibikosora akita kwiherezo rye kko inkuru nkizo zisebanya turazihaze kuzumva kko ntaho numvishe papa cg umusaseridoti avugango nkubabariye ibyaha mwizina ryajye ese aba pasteurs bo iyo umukrisito abaturiye ibyaha ntibabimukiza mujye mureka isebanya yesu yabahaye ububasha bwo kubabarira ibyaha mwizina rye

     
  • Igisha ibyo ushaka kwigisha kandi ufitiye amakuru ahagije nahp Papauté nta cyo yagufasha, ntiwayimemenya kandi utayemera ! Nushaka kuyamaza uzayishakeho amakuru ahagije ! Donc va mu byabandi, igisha ibyawe😐

     
  • Sam courage kandi Imana ibafashe kubwa akazi keza mukoneza gukora,Niba bishoboka abasoma iyi basoma kuri Google icyitwa The Jesuits extreme oath induction, muzabona uburyo iyi mivurungano yose iba kwisi iterwa naba Jesuits kandi aribo Ngabo za papa,kandi ikindi bagomba kwitaho nibi bya New world order icyo bigendereye,Uwavubeze abahamya umuntu utemera ko Yesu ari Imana mwana cg Imana yuzuye ikindi yakubwira Niyo cyaba arukuri cyaba gisasiwe nikinyima,Dukenye gukora ubushakashatsi tukareka ibyo twibwira kandi tukiga bibiliya tunasenga burimunsi,Imana ibafashe.

     
  • Sam courage kandi Imana ibafashe kubwa akazi keza mukoneza gukora,Niba bishoboka abasoma iyi basoma kuri Google icyitwa The Jesuits extreme oath induction, muzabona uburyo iyi mivurungano yose iba kwisi iterwa naba Jesuits kandi aribo Ngabo za papa,kandi ikindi bagomba kwitaho nibi bya New world order icyo bigendereye,Uwavubeze abahamya umuntu utemera ko Yesu ari Imana mwana cg Imana yuzuye ikindi yakubwira Niyo cyaba arukuri cyaba gisasiwe nikinyima,Dukenye gukora ubushakashatsi tukareka ibyo twibwira kandi tukiga bibiliya tunasenga burimunsi,Imana ibafashe.

     
  • Mbere yo gusebya Catholic banza ugenzure ibyawe. Arko abadive mupfa iki nabanyacyumweru cg Catholic ? Uziko wagira ngo nibyo muzi kwigishaho gusa ? Jyewe murambabaza cyane pe ! Erega nta dini ritazavamo Umugeni !

     
  • Please mujye muvuga ibyo muzi by’ukuri nibibananira muceceke, gusebanya si ubukristu

     
  • Umuntu Wanditse Iyonkuru Sinamurenganya Kuko Binyeretseko Yasomye Bibiliya Ahabwo Namwe nimumusage Abigishe Ibyi nyamaswa Yakane.

     
  • murakoze cyane ibyonukuri kbs nigasore joseph,mucongo imasisi isabatonziza nimweneso

     
  • none mwoshobora kundungikira isenema ijanye n’ ubwo bugome bwabapapa ?

     
  • Urinde Woe Ucira Umugaragu Wabandi Urubanza Kandi Imbere Ya Sebuja Ariho Agwa Cg Ahagarara ?Mbere Yo Gutokora Igihehe Mujisho Rya Mugenzi Wawe,banza Ukure Umugogo Uri Muryawe.Umunyarwanda Ati"ibitakureba Ntibikakurangaze."buri Wese Afite Umusaraba We Agomba Guheka Kugira Ngo Akurikire Kristu.Urajya Gutwaza Abandi Uwawe Wawugejeje Aho Ugomba Kuwugeza ?Papa Yagutwaye Iki ?Ubundi C Ufite Ukwemera ? Kwigumanire Mumutima Wawe.

     
  • Amahoro y’Imana aganze kuri mwe n’abanyu bose.
    Birababaje kuvuga ibintu udafitiye ubumenyi buhagije, Papa ntabwo asengwa, yubahwa nk’umuyobozi uhagarariye umuryango w’Imana. Ntabwo akiza ibyaha ahubwo eglise yuzuza ibyanditswe ngo mubakize ibyaha mw’Izina rya Data n’Irya Mwana na Roho mutagatifu.
    Gusebya Kiliziya Gatolika ntacyo bishobora kukongerera mu rugendo urimo ugana ijuru, haranira gukiranuka no kuzuza ugushaka kw’Imana naho gusebanya no kuvuga ibyo utazi nta cyo bimaze ari kuri wowe no kuba kumva.

     
  • Wowe wanditse iyi nkuru wakoze neza,igisigaye buri wese atekereze,agenzure ubundi amenye icyo akwiriye gukora.Yaba intumwa,yaba abahanuzi,yaba na Yesu ubwe bose bazize kugaragaza ukuri.kandi kuba abantu benshi batishimiye ibyanditswe muri iyi nkuru ntibikuraho ukuri kwabyo.mugire amahoro !

     
  • Bavandi ntimukajye mwirirw musebanya gus mujye muvug ibyo muzinez iyosabato nizo manza ndets nibyo binyoma mukwiza mubant sibyo bibahesha ikuzo ngo bitwereke ko mwebwe mwambaye ukuri ntanarimwe kiliziya catholic izabur abakrist ngo nibinyoma byanyu meny ibyawe nidini ryawe wimenya ibyabandi kd ntimukagend kubatabitayeh muta umwany wanyu wubusa ngo muraseby kiliziya ark muribeshy buriwese nukwemera kwe mumeny ibyanyu nkuko kiliziy umubyeyi wacu ibikora ahubwo nimuyigireho

     
  • Bavandi ntimukajye mwirirw musebanya gus mujye muvug ibyo muzinez iyosabato nizo manza ndets nibyo binyoma mukwiza mubant sibyo bibahesha ikuzo ngo bitwereke ko mwebwe mwambaye ukuri ntanarimwe kiliziya catholic izabur abakrist ngo nibinyoma byanyu meny ibyawe nidini ryawe wimenya ibyabandi kd ntimukagend kubatabitayeh muta umwany wanyu wubusa ngo muraseby kiliziya ark muribeshy buriwese nukwemera kwe mumeny ibyanyu nkuko kiliziy umubyeyi wacu ibikora ahubwo nimuyigireho

     
  • uyu muntu wanditse iyi ni umuhirika pe, rwo ntimushobora guhirika Kiliziya kuko yubatse ku rutare. Aho kwigisha ibyo gukiranuka, wibera mu matiku y’amadini n’amatorero. niba ubona Kiliziya yarahabye , senga usabira abiyirimo aho guharanira kubasenyeraho urukuta.

     
  • Dukeneye imbaraga yogusobanukirwa ibirikuba tukabihuza nubuhanuzi ntakuntu papa yaba ashyigikiye ubutinganyi niba atagiye gusohoza ubuhanuzi nibindi byinshi bikorwa naba jesuit .Dukeneye imbaraga Y’Imana ikatwigisha, Tunasenga

     
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page