" /> USA : Umuhanzikazi Lady Gaga amerewe nabi mu bitaro
<
USA : Umuhanzikazi Lady Gaga amerewe nabi mu bitaro
Yashyizweho kuya 2017-09-15 07:45:53 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 314

Umuhanzikazi w’icyamamare Lady Gaga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu amerewe nabi aho ari mu bitaro akaba ngo arwaye indwara ituma umuntu yumva aribwa mu mubiri wose izwi nka "fibromyalgia”.

Lady Gaga yatangaje ko yumva ububabare bukabije mu mubiri

Uyu muririmvyi w’indirimbo nka "Bad Romance" akaba yahise ahagarika igitaramo cy’indirimbo zo mu njyana Rock yari kuzagirira i Rio mu gihugu cya Brésil.
Yoherereje abakunzi be ubutumwa kuri Instagram agira ati : "Nzabakorera ibishoboka byose ariko ubu ndasabwa kwitwararika kubera umubiri wanjye muri kino gihe utameze neza”

Lady Gaga w’imyaka 31y’amavuko hashize igihe avuze ko yafashwe n’indwara yitwa "fibromyalgia" ituma umuntu yumva atamerewe neza umubiri wose.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Lady Gaga n’ubundi yasibije igitaramo yari gukorera mu mugi wa Montreal muri Canada kubera uburwayi

Lady Gaga kandi yateganyaga kujya mu gihugu cy’u Bwongereza mu kwezi kwa cumi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page