< URUSENGERO RWABAGUYEHO UBWO BARI MU MUHANGO WO KWIMIKA MUSENYERI

URUSENGERO RWABAGUYEHO UBWO BARI MU MUHANGO WO KWIMIKA MUSENYERI
Yashyizweho kuya 2016-12-28 02:24:59 na admin
VISITS : 943

Imodoka zisaga 60 nizo zimaze gutabururwa mu byondo by’ urusengero ruherutse kugwa mu majyepfo ya Nigeria , iyi mpanuka ikaba yarahise ihitana abantu 100, uwo mubare ukaba ukomeje kwiyongera.

Urusengero rw’itorero ryitwa The Reigners Bible Church , rukaba rwaraguye mu gihe bari bari mu byishimo byo gutanga ubusenyeri kuri pasiteri w’iri torero.
Ababibonye bavuga ko uru rusengero rwari rukiri kubakwa kandi ko abakozi bubakaga uru rusengero bihutishije imirimo yo kubaka kugirango rwuzure vuba maze uyu muhango ubashe kuberamo.

Umukuru w’igihugu cya Nigeria, Muhammadu Buhari, nyuma yaje kumvikana mu majwi ye avuga ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka yahitanye abaturage batari bake.
Kuri ubu ubuyobozi bw’ibitaro bya University of Uyo teaching hospital byajyanywemo indembe bivugako imibare y’abapfa iri kwiyongera kuri ubu batakiri babandi ijana gusa.
Inyubako zidakurikije amategeko
Gusenyuka kw’inyubako hariya mu gihugu cya Nigeria ni ibintu bikunze kumvikana cyane , ahanini hakaba hashyirwa mu majwi kuba abubaka bubakisha ibikoresho bidakomeye ndetse abandi ntibubahirize amategeko y’imyubakire.
Hashize imyaka isaga 2 nyuma y’aho abandi bantu basaga 200 bahasize ubuzima mu rusengero rwabaguyeho mu mugi wa Lagos.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page