<
U Bufaransa:Abantu 10000 bavuye mu byabo kubera inkongi y’umuriro(AMAFOTO)
Yashyizweho kuya 2017-07-26 08:17:23 na admin
VISITS : 96

Abategetsi mu Bufaransa baravuga ko inkongi y’umuriro mu majyepfo y’uburasirazuba yatumye abantu 10.000 bimurwa bakurwa mu ngo zabo.

Abakora akazi ko kuzimya umuriro babarirwa mu majana boherejwe ahitwa Bormes-les-Mimoses guhangana n’inkongi mu gace k’intara ya Provence-Alpes-Cote d’Azur.

Ubufaransa bwasabye ibihuhu bituranye nabwo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, Eu kubufasha kuzimya umuriro.

Ubutaka bungana na hegitari 4.000 bwakongotse hafi y’inkombe ya Mediterane mu gace k’imisozi ku kirwa cya Corsica.

Ubutaka bungana na hegitari 4.000 bwakongotse hafi y’inkombe ya Mediterane mu gace k’imisozi ku kirwa cya Corsica

Ibiro ntaramakuru AFP byavuganye n’umuntu ukora mu rwego ruzimya umuriro avuga ko :"Kwimura abantu bagera nibura ku 10.000 byakurikiye inkongi y’umuriro. Ni agace karimo abaturage bikubye inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu gihe cy’iki".

Uyu muriro uri mu nkonzi zikomeye ziri kwibasira agace kari hafi y’ahantu nyaburanga hitwa Saint-Tropez.

Ahitwa Corsica, amazu menshi abarirwa mu majana yavuyemo abantu
TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page