<
<
Igiterane : Rwanda Gospel Revival Festival isize amateka akomeye mu karere ka Nyamasheke
Yashyizweho kuya 2016-12-13 09:19:10 na admin
VISITS : 617

Mu gitaromo k’iminsi itatu Rwanda gospel revival festival gisize amateka akomeye mu karere ka Nyamasheke aho abasaga 384 bakiriye agakiza ,hatangwa 4.8 million z’amafaranga y’u Rwanda yo gusakara urusengero rwa ADEPR Buhoro.

Igitaramo k’iminsi itatu cyaberaga mu karere ka Nyamasheke gisize amateka adasanzwe kuko abantu basaga 384 bakiriye agakiza abandi bakabohoka, ndetse hakanaboneka n’amafaranga 4. 800.000 yo kubaka inyubako y’urusengero iri kubakwa k’umugudugu wa Buhoro.

Mu kiganiro umuhanzi Thacien Titus yagiranye n’umubavu.com yavuze ko iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi umuvugaburumwa Barakagira Pascal yahanuriye umukobwa witwa Salah wari warazinzwe n’abarozi lmana iramubohora bahita bamwemerera amafaranga 300 000frw yo kugura ibishyingiranwa Madam Thacien Titus nawe amwemerera kuzamuha lmodoka nziza izamutwara mu bukwe.

Evangeliste Barakagira Pascal yasengeye uyu mukobwa witwa Sarah wari wararonzwe arakira abantu bashima Imana, banamwemerera ibishyingiranwa bifite agaciro k’ibihumbi 300.000frw

Thacien Titus na Madam we Mukamana Christine bashimye lmana ko yabahaye umwana, banaririmba indirimbo bahimbiye umwana wabo indirimbo yitwa lgitego yakunzwe cyaneee, ndetse bishimirwa bikomeye n’abakristo bo muri akagace dore ko ari naho Thacien titus akomoka.

Hari kandi abahanzi nka Gonzage waririmbye agatanga n’ubuhamya bugakora kumitima yabenshi

Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane mu minsi itatu kimaze kiba, Thacien Titus wateguye iki gitaramo arashimira abahanzi bose muherekeje bakabana nawe iyi minsi itatu.
Murwanashyaka Faustin, Theo Bosebabireba, Amos Mwenedawidi,Abingenzi Gonzague, nibo bamufashije kuvuga ubutumwa k’umusozi avukaho avuga ko byamukoze k’umutima.

Abashumba bari gusengera abakiriye agakiza

Muri iki giterane hihannye abantu 121 kuwa gatanu, kuwa gatandatu hihana 47 ,kucyumweru hihana 216.

Thacien titus ari kumwe n’umudamu we baririmbira indirimbo bahimbiye umwana wabo
Umuhanzi Murwanashyaka Faustin yararirimbye abantu baranyurwa
Mama wa Thacien Titus yari yaje kumushyigikira
Umuhanzi Amos Mwenedawidi yararirimbye karahava


by Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page