<
Rusizi:Umusore afunzwe akekwaho gusambanya imwe mu nka yaragiraga
Yashyizweho kuya 2017-07-21 03:20:18 na admin
VISITS : 736

Umushumba uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu kagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, yafashwe akekwaho gusambanya inka.

Ubuyobozi bw’akagari ka Pera buvuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa yine zishyira zo kuri uyu wa Kane, ababonye uyu mushumba bakaba ari bo bahamagaye nyirinka akamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Pera yavuze ko uyu ucyekwaho gusambanya inka yari asanzwe ari umushumba w’inka z’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murwa.

Ati “Nahageze mvugana n’umuyobozi w’umudugudu ambwira ko byabaye mu masaha ya mbere ya saa sita, ushinzwe umutekano ni na we nyiri iyi nka, uwasambanyije inka yari umushumb wazo, ubu ari kuri polisi ya Bugarama.”

Inkuru nk’iyi yaherukaga kumvikana muri Werurwe uyu mwaka mu Karere ka Gasabo, aho umugabo wo mu Murenge wa Jari yafatiwe mu rugo rw’umuturanyi asambanya inka ihaka.

Nyiri ugukora ibyafashwe nk’amahano na we yiyemereye ko yatangiye gusambanya amatungo akiri muto akaba atazi impamvu ibimutera.

Srce:Igihe

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page