<
Rusizi:Ishuri ryibwe amafaranga rifatira agahimbazamusyi k’abarimu
Yashyizweho kuya 2017-08-02 03:43:57 na admin
VISITS : 1246

Abarimu bigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Butambamo ruherereye mu Murenge wa Nzahaha ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko ikigo cyaFatiriye agahimbazamusyi kabo bagenerwa n’ababyeyi ngo ubuyobozi bukababwira ko kuri Konti y’iki giko iri muri Banki Umwarimu Sacco yibweho amadaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 4 n’ibihumbi 100.

Gusa aba barimu bavuga ko batagakwiye kuryozwa icyaha batakoze kuko Konti ishyirwaho agahimbazamusyi bagenerwa iri mu Murenge SACCO mu gihe iyibweho amafaranga iri muri Banki Mwarimu SACCO.

Bamwe muri aba barimu baganiriye na Radio/TV one dukesha iyi nkuru batatangajwe imyirondoro kubera impamvu z’umutekano wabo , bavuze ko ibi byatangiye mu isozwa ry’igihembwe cya kabiri ubwo agahimbazamusyi ababyeyi babagenera kubera ubwumvikane n’umurava bakorana akazi ngo bamwe nageze mu Murenge SACCO barayabura ,umucungamutungo ababwira ko nta burenganzira bayafiteho.

Aba barimu bibaza uburyo bimwa amafaranga kandi avugwa ko yibwe kuri Konti y’ikigo ntaho bihuriye ahubwo bashimangira ka bafite amakuru ko aya mafaranga yibwe yari agenewe kugaburira abanyeshuri mu harimo ngo n’ayicumba cy’umukobwa n’ibindi bitandukanye .

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Butambamo,Murembo Oscar avuga ko agahimbazamusyi abarimu bagenerwa n’ababyeyi ikigo kitagafatiriye ahubwo ko nyuma yo kwibwa bashatse kubanza kumenya irengero ry’ayo bibwe maze nyuma bakazabaha(Abarimu)amafaranga yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha,Ingabire Joyeux, avuga ko hagiye kurebwa mu bushobozi bw’ikigo niba hari amafaranga yazifashahwa ubwo abanyeshuri bazaba bagarutse ku ishuri ngo noneho hanarebwe niba abarimu nabo bahabwa agahimbazamusyi kabo .

Uyu muyobozi ashimangira ko nihasangwa nta bushobozi buhari ngo hazabanza hitabwe ku bibazo abanyeshuri bashobora guhura nabyo , abarimu nabo bazafashwe guhabwa agahimazamusyi nyuma.

Amwe mu makuru avugwa muri iki kigo ngo ni uko umucungamutungo wacyo yaba atavugirwamo ndetse ngo haba umuyobozi w’Ikigo n’abarimu bamutinya, ibintu bavuga ko kuba yikorera ibyo ashatse ari nabyo byaba byarahaye icyuho uwibye amafaranga kuri Konti y’ikigo kuko ngo Sheke yakoreshejwe hajya kwibwa aya mafaranga yari yasinyweho n’umuyobozi w’ikigo ndetse n’uyu mucungamutungo.Aha akaba ari naho abarimu bahera basaba ko bakurikiranwa aho kugira ngo agahimbazamusyi bagenerwa n’abanyeyi gafatirwe biturutse ku makosa batakoze.

Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page