<
<
Rurageretse hagati ya Dr Françis nyiri Goodrich tv na Bagemahe umushinja ubwambuzi n’ubuhemu
Yashyizweho kuya 2017-01-02 02:26:03 na admin
VISITS : 1974

Dr Françis HABUMUGISHA umuyobozi mukuru wa Televiziyo ya Goodrich yongeye gushinjwa ubwambuzi n’abakozi, nyuma y’igihe gito arangije ibihano bya RMC(Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura), aho abakobwa batatu bari bamushinje ubuhehesi n’ubwambuzi.

Mu minsi yashize nibwo yashinjwaga kwambura abakozi aza gusunikwa n’inzego za Leta bisa n’aho bigabanutse, ariko kuri ubu ubu hagati ye n’uwahoze ari umukozi we Clement Bagemahe haravugwa urunturuntu rushingiye ku mushahara. Twagerageje kumuvugisha ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Ubutumire bw’umugenzuzi w’umuririmo mu karere ka Nyarugege

Bagemahe kandi yakomeje avuga ko Dr Francis yamwambuye amafaranga arenga Miliyono enye (4.000.000frw)ubwo yakoreraga Televisiyo ya Goodrich aho ngo ntaniritoboye yamuhaye muri ako kazi kose yamukoreye.

Yagize ati, “ nakoreye uyu mugabo duhangana n’ibintu byinshi yakoraga harimo ;Gushaka gusambanya abakobwa akoresha muri company ze,Kudahemba no kwambura abakozi akoresha, Kudatanga imisoro, ya Leta muri RRA n’ubwiteganyirize muri RSSB, Kuregwa agaca amazi abo yarezweho, Guhohotera no gutera ubwoba abakozi akoresha no gukubita abanyamakuru akanabakomeretsa. Ibi byose twara byihanganiye yewe naho biri ngombwa tukamugira inama ariko mbona yaranze guhinduka kuko adashaka kunyishyura.”

Bagemahe kandi yavuze ko yagiye akora akazi gakomeye mu bigo by’uyu mugabo ariko we kimwe na benshi babikoramo bikaba ntacyo bibasigira ahubwo birangira bagiranye ibibazo.

Yagize ati "Ibi byoze ntiyabimpembeye yaranyambuye ubu ari gusuzugura inzego z’abanyamakuru n’iza leta zakadufashije zikatwumvikanisha dore ko we yanze ko twumvikana".

IBAMBE Ushinzwe amategeko mu Rwego rw’ Abanyamakuru Bigenzura RMC yavuze ko icyo kibazo bakibagejejeho Clement ari kumwe n’undi mu genzi we, baza kongera kubandika bababwira ko ikibazo bari bafitanye n’umuyobozi wa Goidrich tv cyarangiye, nyuma yaho Clement BAGEMAHE aza kongera kubagezaho ikindi kibazo cy’uko yari yaramuhaye indi mirimo akaba atarayimuhembeye ariko ngo kuko basanze bitari mu bibazo bafitiye ubu basha bamugiriye inama yo kujya k’umugenzuzi w’umurimo akabafasha gukemura icyo kibazo.

Yagize ati ; “ Hari ibibazo twakitiye bya Goodrich tv […] nyuma Clement Bagemahe ari kumwe n’undi baratwandikira batugezaho ikibazo bafitanye na Goodrich tv, nyuma ariko baza kongera kutwandikira batubwira ko ibibazo bari bafitanye byarangiye [ibaruwa barayifite] Twaje kongera kubona ikindi kirego cya Clement BAGEMAHE kivuga ko hari indi mirimo atamuhembeye, turebye dusanga ntaho gihuriye n’itangazamakuru tumugira inama yo kujya ku umugenzuzi w’umurimo mu karere”.

Clement bagemahe ushinza uyu muyobozi w’iyi televisiyo kutitaba inzego aba yagejejeho ikibazo dore ko kuva yageza ikibazo cye k’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyarugenge ataritaba.

Ubwo twabazaga umugenzuzi w’umurimo yavuze ko bafasha abafitanye ibibazo by’umurimo bakabahuza kandi ko iyi umuntu atitabiriye ubutumire uwabagejejeho ikibazo bamwohereza mu rukiko kuko bo icyo baba bagamije ni ukubumvikanisha.

Yagize ati ; “Icyo kibazo tura kizi kuko uwo muyobozi twamwandikiye ubutumire ndetse tumumenyesha n’icyo tuzaganiraho ariko ntiyitabira ubutumire, iyo rero uwadusabye kubahuza agarutse akadusaba kongera kumutumira nabwo ntaze n’ubwo ubutumire dutanga ari butatu hari n’ubwo twongera tukamutumaho ariko iyo tumenye andi makuru ko n’ubusanzwe atajya yitabira ubutumire kunshuro ya 2 dushobora guhita twumwohereza mu rukiro”.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Dr. Francis Habumugisha akanjya afata telephone ntavuge tumwandikira n’ubutumwa bugufi inshuro 2 ntiyabusubiza.

Dr. Francis Habumugisha yavunzweho kunaniza abakozi n’abandi bose yakoresheje mu gihe cyo kubahemba, guhohotera abakobwa akoresha, gukubita abanyamakuru, ku datanga imisoro ya RRA n’ubwiteganyirize ku bakozi.

Bamwe mubo buvugwa ko Dr. Francis yahohoteye ubanza n’umunyamakuru clement Bagemahe
Clement ari muri stidio za goodrich Tv
Rurageretse hagati ya Dr. Francis Na Clement

Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
  • Noneho Françis abonye umushyira hanze kuko ubuhemu bwe nubwacyera kandi uyu munyamakuru Clément niba afite ibimenyetso biremereye bigaragaza amanyanga y’uyu mu Dr. Banza Leta nka RRA NA RSSB itazabura kwijira mu mizi yinyerezwa ry’imisoro. Ikindi nuko hari ibyagiye bivugwa ko uyu Françis Habumugisha umuyobozi Mukuru wa Goodrich Télévision yakoze amanyanga akomeye ubwo yari Exécutif w’umurenge wa Nyakariro. Reka dutegereza. Ariko uyu Françis Habumugisha agiye gutura nibibazo.

     
  • Umubavu.com iyi nkuru mwayikoze neza kuko biragara ko mwabajije impande zose
    Ubundi leta kuki ireberera igisambo nkiki ? Kwambura Abakozi guhohotera abakobwa akoresha gukubita abanyamakuru akanabakomeretsa
    Uyu munyamakuru Clément Françis amwitege kuko aramuteza Leta Abantu nkaba bashoborwa no kubakoraho inkuru ikababona. Françis Habumugisha umuyobozi wa Goodrich Télévision arahemuka ake kashobotse kuko uyu BAGEMAHE Clément asa nufite ibimenyetso biremereye bigaragaza amanyanga y’uyu mu Dogiteri keretse Leta nimutinya naho ubundi agiye kagaragara.

     
  • Hahahahaha umubavu congs uyu munyamakuru BAGEMAHE Clément azageza Françis Habumugisha kure azamukizwa nanyagasani. ndibuka igihe ashaka gufata no gusambanya Umunyamakuru w’umukobwa witwa Honorine wakoreraga Télévision Goodrich akamwima akaza kumutegeka WE nuwitwa Gikundiro ku massa abakinnyi ba APR babyanga akabirukana ibi bikaba byarageze no muri RMC Kuko byatumye abanyamakuru baje gutara inkuru barimo uwitwa Ndabarasa na numuyobozi wigitangazamakuru cyitwa Intambwe akabakubita akanabakomeretsa , ntabwo aribusimbuke ibyo BAGEMAHE amushinja.

     
  • RMC ishobora kuba yarahohoteye uyu munyamakuru Clément kuko tabwo yarayobewe ibyo aregera.

     
  • Mugereke cyane ariko hari uzatsindwa ndamubona kuko Clément ntiyatsinda umuntu ushyigikiwe ariko bagendeye kukuri uyu BAGEMAHE azagarika hasi Françis

     
  • Goodrich Télévision izatsindwa kuko Françis numunyamanyanga bikomeye

     
  • Revenue yatinye se Dr ? Yebebaba weeee

     
  • Umugenzuzi w’umurimo muri Nyarugenge District azihanize iki gisambo ngo ni Dogiteri. Umuntu ufata abakobwa akoresha agashaka kubasambanya

     
  • Natwe turaje tumurege
    kuko akomeje kuigira akaraha kajyahe ukagira ngo ahari ari mu gihugu kitagendera ku mategeko.

    Nanjye yaranyambuye kandi arabizi ko agiye kuburana imanza nyinshi zabo yambuye
    Mukomeze mwerekane ubuhemu bwe

     
  • Ibi mbona ari ukubeshya reka natwe dushishize tube abantu bazi ubwenge :

    Kugirengo bibe million 4 yakoze imyaka ingahe adahembwa ???

    Twese tuzi ukumtu itangaza makuru ryo murwanda rikora nukuntu bahemba, ese koko hirashoboka ??

     
  • Ibi mbona ari ukubeshya reka natwe dushishize tube abantu bazi ubwenge :

    Kugirengo bibe million 4 yakoze imyaka ingahe adahembwa ???

    Twese tuzi ukumtu itangaza makuru ryo murwanda rikora nukuntu bahemba, ese koko hirashoboka ??

     
  • Mubyukuri mbono harimo ibinyoma byinshiiii no guharabika
    muri iyi nkuru.
    1. Ngo ashinjwa no guhohotera abagore
    2.ngo clement yahaganye nibibazo byinshi kuri Goodrich TV
    3. Ngo doctor yahohoteye ngo na clement yarimo
    4. Ntagihe kigaragara kizwi muntu umukozi yakorerega TV
    5. ......

    Tujye tuvuga inkuru tudaharabika

     
  • Plz mushyireho ibekerezo byacuu

     
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page