<
Ruhango : Inzu 12 muri 20 zubatswe abayobozi bahugiye mu kwamama zimaze gusenywa
Yashyizweho kuya 2017-07-25 04:58:18 na admin
VISITS : 1061

Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida.

Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari kubaka bitemewe ariko bazacibwa amande gusa.

Zainabu Niwemugore umwe mu basenyewe wo mu mudugudu wa Ruhuha ati “Njyewe natangiye kubaka, inzu igeze kuri rento (hejuru y’amadirishya) ubuyobozi bwaraje bumbaza niba mfite ibyangombwa nti ‘hoya’ bambwira ko nzacibwa amande. Ariko baraje barayisenya yose bayishyira hasi igiye kuzura. Ubu byanyobeye.”

Abasenyewe benshi ni abo mu kiciro cy’abantu baciriritse, bose usanga bavuga ko batari bazi iby’amategeko agenga imyubakire kuko batariho banubaka mu mujyi.

Francois Xavier Mbabazi uyobora Akarere ka Ruhango we yihanangiriza abaturage bubaka batamenyesheje ubuyobozi kandi badakurikije amategeko agenga imyubakire.

Mbabazi ati “Bubatse bagendeye ku kuba abayobozi bahugiye muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida, batangira kubaka amanywa n’ijoro. Inzu zose turi gusenya zubatswe rwihishwa muri iki cyumweru kimwe.”

Uyu muyobozi avuga ko bagifite gahunda yo gusenya inzu zose zubatswe mu kajagari.

Mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana Kugeza habaruwe inzu 20 zigomba gusenywa zubatswe muri iyi minsi micye, 12 zimaze gushyirwa hasi kuva muri week end ishize.

Hari n’abari bamaze gusakara

Srce:Umuseke

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page