<
Rubavu : Abagore ntibatinya no kwikorera imizigo minini ibaruta bashaka maramuko
Yashyizweho kuya 2016-11-24 13:16:11 na admin
VISITS : 439

Abagore b’ingeri zose (abakiri bato, amajigija ndetse n’abakecuru) bafite ubuzima buciriritse bo mu karere ka Rubavu babeshejweho no gukora akazi k’ingufu karimo kwikorera ibicuruzwa babijyana ku isoko ku buryo badatinya no kwikorera imizigo ibaruta.

Kubera ari bwo buzima bamenyereye, usanga n’umukecuru yikorera umuzigo bamwe mu basore b’i Kigali cyangwa se ahandi mu Rwanda batahangara kwikorera, ariko byose ngo ni ukugira ngo bashake ibibatunga banateganyiriza ejo hazaza h’imiryango yabo.

Mukansekanabo Regine, ni umugore uri hagati y’imyaka 32 na 35, atuye mu murenge wa Gisenyi. Ubwo twahuraga mu minsi ishize yikoreye umuzigo ukomatanyije urimo intebo nini zihunikwamo imyaka zigera kuri 4, ameza 4 ndetse n’udutebe 5 (udutaburete) dusodetse mu meza yerekezaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu masaha ayinga saa tatu z’amanywa ajyanyeyo ibi bicuruzwa kugira ngo abone amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo harimo n’amafunguro.

no_mu_masoko_usanga_abenshi_bafashe_iyambere_ari_abagore_aha_ni_mu_isoko_ryitwa_mbugangari_riri_mu_murenge_wa_gisenyi_mu_karere_ka_rubavu_uyu_mudamu_yerekezaga_muri_congo_yikoreye_imizigo_imuruta

Mu mpamvu zituma abagore bo muri aka karere bikorera cyane, Mukansekanabo avuga ko batikoreye imizigo ntakindi babona bakora kuko ari bwo buzima bamenyereye.

Ati ” Twebwe ntabwo turera amaboko cyangwa ingufu, tugomba kubikora kuko ari bwo buzima tumenyereye kandi nta kindi twabona cyo gukora,”

Mukansekanabo avuga ko mu buzima busanzwe nta kibazo cy’imvune agira kubera uku kwikorera ibiremereye.

Kabagwira Geneviève we ni umubyeyi ukuze wenda kuba asheshe akanguhe, ari hagati y’imyaka 40 na 50, akazi ke ka buri munsi ni ugucuruza ibirayi.

Uyu mukecuru akunze guheka umufuka w’ibirayi w’ibiro 60 awuziritse umugozi agaheka mu mugongo umugozi awufatishije ku gahanga.

Na we avugako atabona amafaranga y’ubwikorezi yo kwishyura igare ngo kuko asanga byamuhombya kandi aba akeneye inyungu ngo abone ubushobozi bwo gutunga umuryango.

Ati ” Ngiye mu by’amagare inyungu yava he ? Kwikorera twarabimenyereye kandi n’ibitari ibi mbibonye nabyikorera,”

Akarere ka Rubavu ni akarere gaturanye cyane n’umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akenshi umuco wo kwikorera ibintu byinshi usanga abaturage b’i Rubavu bawukomora muri iki gihugu.

Usibye kwikorera imizigo kandi, usanga kenshi abagore b’i Gisenyi bakunze kugira ishyaka n’umwete wo gukunda umurimo kurusha n’abagabo babo.

Akenshi usanga abagabo babo bari kuruhuka abagore na bo bagakoresha imbaraga ngo urugo rutere imbere.

Nikuze Francine utuye mu kagari ka Gitsimbi mu murenge wa Gisenyi, avugako atahitamo gusigana n’umugabo kujya gushaka ibyo gutunga umuryango cyangwa ngo atege amaboko ko hari icyo ahabwa gusa n’umugabo.

Ati ” Icyambere ni ukumva ko ngomba kurya nabigizemo uruhare kandi igishoro cyambere nuko mba ndi muzima naho ubundi kwikorera imizigo nta cyo bintwaye,”

Akarere ka Rubavu kubatse ku buso bwa km2 388,3 kakaba kari mu turere turimo kugerwamo n’ ibikorwa bishya by’iterambere nk’imihanda, amashanyarazi, n’ibindi. Gafite abaturage bagera ku 403662 bari ku bucucike bungana na 1069 kuri km2, abenshi muri bo batunzwe n’ubuhinzi, abandi batunzwe n’ubucuruzi ndetse n’imyuga iciriritse.

Elias Hakizimana

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page