<
Polisi ntivuga rumwe na Ambasaderi wa EU mu Rwanda ku muntu avuga ko yaguye mu bikorwa byo gusenya Top Tower
Yashyizweho kuya 2017-07-25 01:29:32 na admin
VISITS : 2459

Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru yari yatanzwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ko hari umuntu waba waguye mu bikorwa byo gusenya inyubako ya Top Tower.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, Michael Ryan yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko inyubako ya Top Tower yasenywe ikanagwira umuntu ndetse ikaba yaranasenye urukuta rw’inzu akoreramo.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi,Michael Ryan

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko ayo makuru atari yo.

Yagize ati “Ni ibyo babeshya ntabwo ari byo. Nabajije abahari ntabwo aribyo sinzi aho abikura.”

Nta kirego cyigeze gitangwa. Ayo makuru batambutsa ntabwo ariyo ni ibinyoma. Iyo nibura agaragaza amazina y’uwo wapfuye ngo tumumenye, abantu banakurikirane.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel

Umwe mu bakozi bari ahari gusenywa yabwiye IGIHE ko ayo makuru batazi aho yaturutse, gusa yanavuze ko Ambasaderi aherutse kuza akitotomba avuga ko ngo azazana abanyamategeko.

Yagize ati “ Yaje ku wa Kane w’icyumweru gishize aritotomba aravuga ngo azazana abanyamategeko ngo baramubangamiye.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, na we yanditse kuri Twitter ko nta muntu waguye mu bikorwa byo gusenya inyubako ya Top Tower Hotel.

Yagize ati " Ibikorwa byo gusenya byagenze neza, igikuta cyari cyarasenyutse mu cyumweru gishize nta muntu n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke."

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi, wafashe icyemezo cyo gusenya iyo nzu. Icyo gihe watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo ariko nyuma uza gutangaza ko ikibanza irimo kigomba gukoreshwa bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Imirimo yo ko gukuraho inyubako ya Top Tower Hoter yatangiye kuwa 11 Nyakanga mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page