< Peresida w’ ababana n’ubwandu bw’agakoko gotera SIDA arashima Peresida Paul KAGAME, anenga abayobozi b’inzego z’ibanze

Peresida w’ ababana n’ubwandu bw’agakoko gotera SIDA arashima Peresida Paul KAGAME, anenga abayobozi b’inzego z’ibanze
Yashyizweho kuya 2016-11-15 10:22:18 na admin
VISITS : 734

Kubona imiti k’ubuntu, gutangirwa mituweli de sante ni bimwe mubyo ashingiraho ashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ariko anenga abayobozi b’inzego z’ibanze batabagezaho neza gahunda aba yabageneye.

Perezida w’abarwayi ba SIDA mu Akarere Ka Rulindo Umurenge wa Buyoga Akagari ka Karama aravuga ko abayobozi batabagezaho gahunda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aba yabageneye.

Ngo usanga batabagezaho gahunda nziza ya girinka n’ubundi ugasanga inka zagenewe abatishoboye zihabwa abafite ubushobozi, ariko arashima gahunda nziza Peresida abagezaho.

PNG - 1.4 Mo
Perezida w’abarwayi ba SIDA mu Akarere Ka Rulindo Umurenge wa Buyoga Akagari ka Karama

Yagize ati : “Yewee ! Ibye nibyishyi nabwo nabivuga ngo mbirangize ntabwo nabivuga ngo mbirondore naha mpagaze niwe. Amashuri, amavuriro byose niwe, n’ubwo abayobozi batatuyobora nkawe gahunda ya girinka ntitugereho ariko ndamushima”.

Akomeza avuga ko guhumeka abikesha we kuko amutangira Mituweli ndetse akabona n’imiti k’ubuntu.

Kugeza ubu ahagarariye abarwayi ba SIDA bagera kuri 70 bose bakaba bashima gahunda nziza Umukuru w’igihugu abagezaho.

Kanda hano urebe video zishimishije

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page