<
Paul Kagame yanikiye abo bahatanye na 98.95%
Yashyizweho kuya 2017-08-04 16:00:01 na admin
VISITS : 435

Abahatana ni Perezida Kagame Paul watanzweho umukandida na RPF-Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Green Democratic Party of Rwanda, na Mpayimana Philippe wemerewe kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, aba bose batoye Perezida bari ahantu hatandukanye.

Muri aya matora abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. Abanyarwanda bangana na 6, 897,076 nibo banyarwanda batoye aho Prof Kalisa Mbanda avuze ko amatora yagenze.

Ibyavuye mu Matora bishyizwe ahagaragara na NEC bingana na 20% y’amajwi yose yatowe kuko hari aho bakibarura abajwi yose, bakaba bateganya kuzageza ku Banyarwanda Amajwi yose y’agateganyo ejo saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amajwi y’ibanze yamaze kubarurwa mu gihe andi agikusanywa, agaragaza ko Paul Kagame mu turere dutandukanye tw’igihugu yatsinze n’amajwi ari hajuru ya 98%, mu gihe Dr Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Philippe bo mu turere twose bagiye bagira amajwi ari munsi ya 1% kuri buri umwe.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page