<
<
Paroisse ya Gasave yatangiye umwaka yibuka bamwe mu bari abakiristu bayo
Yashyizweho kuya 2017-01-03 05:16:23 na admin
VISITS : 111

Mu birori bisoza umwaka muri Paruwase ya Gasave umudugudu wa Gasave mu karere ka gasabo basoje umwaka bibuka bakristu batarangije umwaka, bashimira Imana yababaye hafi bose ntibapfe.

Iyo utangiye umwaka,ukagira amahirwe yo kuwusoza uri muzima biba ari bintu byiza ,niyo mpamvu abantu mu gutangira umwaka mushya babikora mu birori bitandukanye aho bamwe bajya gusura imiryango yabo ,abandi bagateka amafunguro anyuranye bagasangira n’abaturanyi,inshuti n’abavandimwe.

Ni nako bamwe bafata umwanya bakazirikana bamwe mu bari bagize imiryango yabo batabashije kurangiza umwaka, uku ni nako byagenze tariki ya 1/1/2017 muri Paroisse ya Gasave ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali aho bafashe umwanya ungana n’umunota 1 bakibuka ndetse bakazirikana abari abakiristu babo bitabye lmana mu mwaka wa 2016.

Abibutswe uyu munsi bari mu byiciro binyuranye birimo abadiyakoni ndetse n’abakiristu. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye aho twavuga umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop SIBOMANA Jean, umushumba wa Paroisse ya Gasave Rev. Pastor BAGIRADANA , abapaster banyuranye ndetse n’abakiristu benshi.

Bamwe mu bakristu bitabiriye iki gikorwa baganiriye n’umunyamakuru w’umubavu.com batangaje ko iki gikorwa ari nyamibwa bati, “iki gikorwa n’icyo gushimwa kuko bituma na wa muntu wasigaye agira ibyishimo byo kuba itorero rizirikana imirimo ba nyakwigendera baba barakoze mu itorero”. Basoje bashimira byimazeyo abashumba babo banabasabira umugisha ku Mana ndetse babifuriza kuzagira umwaka mushya muhire.

Umushumba wa Paroisse ya Gasave Rev.Pastor BAGIRADANA we atangaza ko kuzirikana abakiristu n’imiryango yabo ari nshingano zabo nk’abashumba kandi zikaba n’inshingano z’itorero.

Yagize ati, “byaba ar’ukwirengagiza kwibagirwa ibyo aba bene data na bashiki bacu bakoze mu itorero”.

Umuvugizi mukuru w’amatorero ya Pantekote mu Rwanda ADEPR Bishop SIBOMANA Jean nawe wari witabiriye iki gikorwa yagiriye inama abakiristu ko mu gihe bahuye n’ibibazo ndetse n’agahinda bakwiriye kuzajya begera lmana bakayitakira ndetse bakuburira amaso yabo kuri yo kugirango ibarengere.

Yagize ati ; “ushobora kuba warahuye n’ibibazo ariko ntacyo wahagarika utabifashijwemo n’lmana.Yasoje atanga ubutumwa bw’umwaka mushya ku bakiristu bose b’itorero rya ADEPR mu Rwanda ndetse no ku isi hose,aho yabahaye ubutumwa buri muri Habakuki 3:18 havuga ngo” Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.”.

Anaclet NTIRUSHWA//UMUBAVU.COM

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page